
Itel Mobile isosiyete izwiho gucuruza telefone, mu imurikagurisha (expo) riri kubera i Gikondo, yashyikirije abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu Murenge wa Gatenga, ibikoresho birimo: Ibikapu by’ishuri, amakayi, amakaramu ndetse n’inkweto zo kwambara.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 cyitabirwa n’abana 74 bo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicuro.
Samuel Bizimana, umuyobozi w’ibikorwa bya Itel mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko abantu benshi baza mu imurikagurisha bagamije gucuruza, ariko bo atari cyo bashyira imbere, ahubwo bazirikana n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Umuyobozi wa Itel yavuze ko muri “Expo” bagabanyije ibiciro (promation) bityo uguze telefone ayo yagabanyirijwe akaba aguriye umwana kimwe mu bikoresho bamuhaye.
Samuel yakomeje avuga ko aba bana batoranyijwe n’ikigo bigaho cyo mu Gatenga hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe babarizwamo kugira ngo bahabwe ibyo bikoresho kuko baba baturuka mu miryango ikennye.
Samuel Bizimana, umuyobozi w’ibikorwa bya Itel mu Rwanda yagize ati “iki gikorwa cy’ubugiraneza kizajya kiba buri cyumweru turi muri Expo, twaje muri Expo tutaje gucuruza gusa ahubwo twatekereje no ku bana kuko ari bo Rwanda rw’ejo, aya mafaranga tubona ni ukubera abaturage”.
Ubwo yabazwaga inyungu Itel yabona mu gihe ifashije abana, Samuel yasubije ko bamenya ikigo cyabo bakanakimenyekanisha no mu babyeyi babo.
Itel si cyo gikorwa cya mbere ikoze cy’urukundo , kuko yigeze no kuzenguruka uturere dutandukanye tw’u Rwanda itanga inkweto zigera muri 600, yigeze na none gusanira inzu umubyeyi w’i Ntarama mu Bugesera warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Andi mafoto menshi





