
Biteganyijwe ko ikipe y’umukino w’amagare y’i Huye izwi ku izina rya “CCA” izajya ibimburira andi makipe mu kunyura mu muhanda isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda rya 2018 rizajya ricamo.
Nzabazumutima Straton,umutoza w’ikipe ya Huye y’umukino w’amagare mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, yavuze ko iki cyemezo cy’uko abakinnyi bazajya babanza guhaguruka isaha mbere y’uko abari muri “Tour du Rwanda” basiganwa, cyafashwe nyuma y’uko abaterankunga ari bo: Herman na Ernzen Jean Pierre wigeze kuba umuyobozi ushinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda, bifuje kureba uburyo ikipe ya Huye y’amagare iteye.

Nzabazumutima Straton yaboneyeho gusaba abifuza kwamamaza ibikorwa byabo binyuze mu ikipe y’amagare ya Huye ubwo abakinnyi bayo bazaba bazenguruka mu mihanda “Tour du Rwanda” izacamo ko bahamagara ubuyobozi bw’iyi kipe bukuriwe na Jean Bosco.
Ikipe ya Huye na none muri uyu mwaka wa 2018 yashyize imbaraga mu kigo cyayo cy’umukino w’amagare ku buryo ikigamijwe ari uko umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu mukino w’amagare uzajya umwifuza azajya amukura mu ikipe ya Huye “CCA” .
Tour du Rwanda izatangira tariki ya 5 kugeza 12 Kanama 2018.