Kandidatire 5 nizo zemewe mu bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’Abadepite

Prof Kalisa Mbanda Perezida wa NEC na Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora

 Abagera muri 537 ni bo kandidatire zabo zemewe mu bifuza kuba Abadepite mu matora azaba muri Nzeli 2018   barimo  abigenga batanu gusa, ariko hari n’abandi baje isaha yo kwakira kandidire yarenze barangirwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018 ni bwo yatangaje lisiti ya “candidature” yakiriye, ubu kandidatire zabo zikaba zigiye kwigwaho  lisiti ya burundu ikazatangazwa tariki ya 6 Kanama 2018, abazaba bemerewe  bazatangira kwiyamamaza tariki ya 13 Kanama 2018.

Ku myanya y’Abadepite rusange

  1. PL yatanze abantu 80 harimo abagore 33
  2. FPR itanga abantu 80 harimo abagore 46
  3. Green Party itanga abantu 34 harimo abagore 16
  4. PSD itanga abantu 65 harimo abagore 20
  5. PS Imberakuri yatanze abantu 54 harimo abagore 21

Bose hamwe ni abantu 313 barimo abagore 136.

Komisiyo y’amatora yagaragaje ko mu bandida bigenga bakiriye batanu gusa, abagore ni 179, urubyiruko ni 30 abafite ubumuga ni 10 barimo abagore 2, igiteranyo cya bose ni 537, abagore ni 326.

Hari n’amashyaka yiyunze kuri FPR Inkotanyi harimo: PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR.

Ubwo Prof.Kalisa Mbanda Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yabazwaga impamvu abakandida bigenga ari bake yavuze ko abo batakiriye ari abatarujuje ibisabwa harimo no kubona ababasinyira 600 bo mu Turere twose tw’u Rwanda ati “utabonye 600 bagusinyira ntiwakabaye umudepite uhagarariye Abanyarwanda bose”.

Komisiyo y’Amatora irasaba abatanze kandidatire kwirinda kwitwara nk’Abakandida ko bagomba kumenya ko ari Abanyarwanda nk’abandi mu gihe lisiti ndakuka itaratangazwa, bityo ubikora mbere aba yishe amatora.

Amatora y’Abadepite ku Banayarwanda baba mu mahanga (Diaspora) azaba tariki ya 2, mu Rwanda ni kuri 3 naho tariki ya 4 hazaba amatora y’abahagarariye abagore, abafite ubumuga n’abahagarariye urubyiruko.

Aba bose kandidatire zabo zakiriwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up