Perezida Kagame yakiriye uwa Mozambique

Ubwo Perezida Kagame yakiraga uwa Mozambique, Filipe Nyusi

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Nyusi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2018 yakirwa na Perezida Kagame wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru bo mu nzego za Leta.

Ni uruzinduko ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu Kwakira 2016, rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu  kuko yaherukagayo muri 2004.

Perezida Nyusi yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu kuko ibendera rya Mozambique ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati.

Biteganyijwe ko Perezida Nyusi asura agace kahariwe inganda kazwi nka “Kigali Special Economic Zone” i Masoro mu Karere ka Gasabo mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame ku meza ku mugoroba.Aba bakuru b’ibihugu bazagirana ibiganiro mbere yo guhura n’itangazamakuru.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Nyusi azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza ndetse anasure inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu. Uyu mupaka watashywe na Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet mu 2017 nk’uko tubikesha muhabura.rw.

Perezida Nyusi azava mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga ruhite rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma y’aho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up