
Irushanwa rya Cricket ryiswe “ICC world T20 Africa B Qualifier 2018” ryaberaga mu Rwanda ryasojwe mu mpera z’icyumweru aho ikipe ya Kenya ari yo yahise iza ku mwanya wa mbere, iy’u Rwanda iba iya nyuma.
Mu bihugu bine by’aka Karere byitabiriye iri rushanwa ku mwanya wa mbere haje: Kenya, Uganda iba iya kabiri, Tanzaniya iba iya gatatu na ho u Rwanda rwakiriye ruba urwa kane.
Eddie Mugarura, Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yavuze ko nubwo ibihugu byaje muri iri rushanwa byatsinze u Rwanda ariko rwagaragaje umukino mwiza kuko bwari ubwa mbere bakiriye irushanwa mpuzamahanga rya Cricket, ati “nubwo tutashoboye gutsinda twerekanye ko mu Rwanda hari Cricket”.

Mugarura yavuze ko iri rushanwa ry’aka karere bakiriye ryagaragaje uburyo umukino wa Cricket Abanyarwanda batangiye kuwukunda kuko mbere bakinaga shampiyona hakaza abafana batarenze ijana ariko ubu hazaga abasaga magana abiri.
Kureba iyi mikino ya Cricket yamaze icyumweru byari ubuntu.
Charles Haba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yatangarije abanyamakuru ko abitabiriye iyi mikino bishimiye ibikorwaremezo babonye mu kibuga cya Cricket cyo mu Rwanda ndetse banishimira uko bakiriwe.
Kenya yegukanye umwanya wa mbere imaze kwitabira igikombe cy’Isi cya Cricket inshuro eshatu.
Nyuma y’iyi mikino hazaba indi yo ku rwego rwa Afurika yo guhatanira itike yo gukina mu gikombe cy’Isi.