Inyungu ziri mu kuba u Rwanda rugiye kwakira imikino mpuzamahanga ya Cricket

Eddie Mugarura, Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rurakira irushanwa rya Cricket ry’aka Karere mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi, inyungu igihugu gifite muri iyi mikino ni ubukerarugendo no kurushaho kumenyekanisha iyi siporo.

Iri rushanwa ryiswe “ICC world T20 Africa B Qualifier 2018” rigomba kubera mu Rwanda ku kibuga cya Cricket kiri i Gahanga mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 kugeza 14 Nyakanga 2018.

Ibihugu biri muri iri rushanwa ni: Uganda, Kenya,Tanzaniya n’u Rwanda rwakiriye imikino.

Eddie Mugarura, Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yabwiye abanyamakuru ko kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere riri ku rwego mpuzamahanga bifite inyungu nyinshi ati “kwakira iri rushanwa harimo inyungu nyinshi, bihereye mu bukerarugendo, kumenyekanisha umukino wa Cricket no kumenyekanisha u Rwanda”.

Uwa mbere uturutse ibumoso ni Roger Mukasa wo muri Uganda, undi ni Eric wo mu Rwanda, Casim Nasoro wo muri Tanzaniya na Shemu Ngoje wo muri Kenya bose ni ba kapiteni b’amakipe y’igihugu cyabo aha bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Eric Dusabemungu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket yavuze ko mu makipe yose bazahura, Kenya ari iyo ikomeye kuko imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro eshatu.

Aha haririmbwaga indirimbo z’amakipe y’ibihugu byitabiriye mu gufungura iyi mikino ku mugaragaro

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket yavuze bakoze imyitozo ihagije igisigaye ari uko Abanyarwanda baza kubashyigikira ari benshi kugira ngo bazabone itike yo gukina mu kindi cyiciro cyo ku rwego rwa Afurika.

Ikibuga gikinirwamo Cricket i Gahanga
Abaje kureba umuhango wo gutangiza iyi mikino
Itorero ryasusurukije abari i Gahanga

Eric Dusabemungu Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Cricket
Aha niho ikipe yo muri Tanzaniya yakoreraga imyitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *