Umukinnyi wa “Fly Cycling Club” nyuma yo kwitwara neza agiye gukaza imyitozo

Habimana Jean Eric n’abagenzi be ndetse n’abayobozi ba Fly Cycling Club nyuma yo guhabwa umupira nk’umukinnyi w’ingimbi watsinze isiganwa ryo mu muhanda (Ifoto/Bakomere P)

Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya “Fly Cycling Club” waje ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’ingimbi mu bakinnyi basiganwa ku magare bitabiriye shampiyona y’Igihugu  yabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018, nyuma yo gutsinda agiye gukomeza imyitozo kugira ngo azakomeze kwitwara neza no mu yandi masiganwa mpuzamahanga.

Jean Eric w’imyaka 19 ni ubwa kabiri yitwaye neza muri shampiyona y’amagare kuko yabaye na none uwa mbere mu isiganwa rya “Course contre la montre”  rya 2017 mu basiganwa ku giti cyabo.

Jean Eric yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde ati “kugira ngo ntsinde mbikesha bagenzi banjye twafatanyije gukora uyu munsi  bitewe n’uko  ejo ntitwabashije gutsinda  “Conte la Montre” nk’uko twayitsinze uyu munsi”.

Ntembe Jean Bosco umuyobozi wa Fly Cycling Club na Habimana Jean Eric nyuma yo kwitwara neza mu bakinnyi b’ingimbi

Uyu mukinnyi w’ikipe y’amagare ya “Fly” yakomeje avuga ko agiye gukaza imyitozo ati “ngiye gukomeza imyitozo kuko ntabwo ari ahangaha birangiriye mu minsi iri imbere dufite izindi “competition”.

Uyu mukinnyi mu gusobanura intego ze yagize ati “ ngomba gukomeza imyitozo kugira ngo n’ahatari ahangaha nzabashe gutsinda”.

Amwe mu masiganwa Habimana yitegura kwitabira nk’uko yabitangarije ikinyamakuru impamba.com ni azabera mu Bubiligi.

Fly Cycling Club ni ikipe iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL.

Mu bakinnyi bakuru Munyaneza Didier bita Mbappe ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu ni we wegukanye shampiyona yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda”Road Race”.

Aba bakinnyi uko ari batatu nyuma yo kwitwara neza bafashe ifoto y’urwibutso aha bari kumwe na Aimable Bayingana uyobora FERWACY n’abaterankunga ba Rwanda Cycling Cup

Munyaneza ku ntera y’ibirometero 150 aho bazengurukaga uduce dutandukanye mu mujyi wa Kigali, yatangiye iri siganwa ayoboye abandi arinda anasoza inshuro 12 bazengurukaga ariwe uhize abandi aho yakoresheje amasaha 3 n’niminota 55.

Xaverine Nirere (hagati wambaye umupira w’u Rwanda) ni we witwaye neza mu cyiciro cy’abakobwa yifotozanyije n’abakozi ba Cogebanque bamwe mu batera inkunga umukino w’amagare

Mu cyiciro cy’abakobwa uwa mbere yabaye Xaverine Nirere ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Munyaneza Didier,Nirere Xaverine na Eric bambitswe imyenda iriho ibendera ry’u Rwanda akaba ari bo ba mbere muri uyu mwaka mu gusiganwa mu muhanda “Road Race”.

RESULTAT NATION CHAMPIONSHIP 24

Iyi shampiyona ku wa Gatandatu yabereye mu Bugesera, kuri iki Cyumweru ibera mu mihanda yo muri Kigali.

Aba bakinnyi uko ari batatu ibyishimo byari byose
Didier Munyaneza wabaye uwa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *