
Ikipe ya Musanze y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’igingo (Amputee Football) ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 nyuma yo gutsinda Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu ibitego 4 ku busa mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru.
Ubwo iyi shampiyona yari igeze ku munsi wa kabiri Musanze ni yo yari yakiriye Vision Jeunesse Nouvelle.
Kugeza ubu “Musanze Amputee Football Club (AFC)” ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona ya “Amputee Football” nyuma yo gutsinda Kigali Amp.FC na Vision Jeuness Nouvelle, naho mu bamaze gutsinda ibitego byinshi akaba ari Ndahiro Jean Claude bakunze kwita Daddy G kuko ubu afite ibitego 6 akaba akinira ikipe ya Musanze y’abafite ubumuga nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha Rugwiro Audace, Umuyobozi wa “Rwanda Amputee Association”.
Umutoza wa Musanze Amp.Fc ari we Mandela yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo atsinze Vision Jeunesse Nouvelle ati “ibanga ryo gutsinda ni uko twiteguye neza umukino ndetse n’abakinnyi tukabategura mu mutwe ko bagomba kuzana intsinzi uyu munsi igice cya mbere cyatugoye tukiga ikipe, ariko mu gice cya kabiri twahinduye “tactique” ibyo nabwiye abakinnyi babishyize mu bikorwa twegukana insinzi ubu tugiye kwitegura neza indi mikino dusigaje kugira ngo tuzabashe kwegukana igikombe cy’uyu mwaka ”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga mu Rwanda ari we Rugwiro Audace yavuze ko bazakomeza guteza imbere uyu mukino no mu tundi turere utarageramo kugira ngo abafite ubumuga bagire amahirwe yo gukina umupira w’amaguru ariko banagaragariza Abanyarwanda ko abafite ubumuga bashoboye iyo bahawe amahirwe nk’ay’abandi.


