
Abantu benshi ku isi usanga bagira ubukirigitwa cyane mu gihe bakozwe ku bice byabo bimwe na bimwe by’umubiri wabo ariko byagera ku muntu w’igitsina gore bikaba ibindi ari nayo mpamvu bifatwa cyane kandi bigakurura intandaro zo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwihuse ndetse ukanasanga ibi binakurura amaraso y’igitsina gabo iyo babikozeho bityo bagahita bumva bakeneye gutera akabariro.
Abakobwa n’abagore baganiriye n’ikinyamakuru Impamba.com bagaragaje ibice bishobora gutuma umugore yifuza gukora imibonanompuzabitsina igihe umugabo cyangwa umusore babikozeho
Ku gitsina
Iyo umugabo ageze aho akora ku gitsina cy’umugore aba amufite neza ku buryo bitaba byoroshye kumwirinda ngo batandukane ntacyo bakoze. Igitsina iyo cyakozweho biba byarangiye biragoye kugira ngo umugore yifate.
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore yumva adakeneye gukora imibonano mpuzabitsina, nta bundi buryo yakoresha uretse kwirinda ko umugabo yamukoraho ku bice by’umubiri bimwe na bimwe , gusa nanone nko ku bashakanye mu gihe umugabo yifuza gutegura umugore we agomba kwifashisha cyane bimwe mu bice by’umubiri kuko byamufasha kwinjiza umugore we mu gikorwa nyirizina mbere yo kumukora ku gitsina kuko nicyo gice agomba guheruka.
Ibibero
Iyo umukobwa yemereye umuhungu ko amukora ku bibero aba yikozeho kuko akenshi haba hariho amaribori ari nayo afasha umubiri wose kumva neza igikorwa kiri kuba. Gusa ntibivuze ko utagira amaribori we ntacyo yumva, kuko uwo ariwe wese w’igitsinagore aterwa ubushake cyane no kumukora kuri iki gice.
Mu ntege naho ni hamwe mu bice by’umubiri w’umugore bigira ubukirigitwa cyane ku buryo iyo hari uhakoze umubiri wose ugira ubwitabire, bityo umubiri ukaba wahita ucika intege ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane.
Iyo umugabo akoze ku matwi y’umukobwa bimwongerera ubushake cyane bwo gutera akabariro, amatwi atuma umugore cyangwa umukobwa amera nk’utaye ubwenge akumva umugabo yakomeza kuhakorakora.
Ku mukondo
Iki ni igice nacyo umuhungu cyangwa umugabo ashobora gukoraho bigatuma umugore cyangwa umukobwa akora icyo atatekereje kubera ko bituma atekereza cyane ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Mu musatsi
Gukora mu misatsi y’umukobwa cyangwa umugore bifasha cyane umugabo kumwumvisha icyo akeneye, imisatsi kandi ku bagore ibamo ubushagarira butuma batwarwa igihe cyose umugabo arimo kuyikoramo ku buryo bashobora no gushiduka ibitekerezo byabo byagiye kure bagahita bifuza gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu biganza
Abantu b’ibitsina bitandukanye iyo bafatanye mu biganza umwanya munini bishobora gutuma umugore yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikaba akarusho iyo umugabo asa nk’ushimashima cyangwa akorakora mu biganza by’umugore, ubushagarira buhita bwihuta cyane ku buryo bica intege umugore mu bijyanye n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Abakobwa n’abagore baganiriye na Impamba .com bavuga ko umuhungu iyo umukobwa amwereye kumukora ku bice byavuzwe haruguru bituma yifuza gukora imibonanompuzabitsina ku buryo bamwe baba bagishoboye kubwira umuhungu ko bahisemo kwifata bishobora gutuma bakora imibonano mpuzabitsina bibatunguye.