Gatsibo: Umubiri w’umuntu wasanzwe mu cyobo bikekwa ko yishwe mu gihe cya Jenoside

Icyobo cyaje gusangwamo uyu mubiri

Mu Mudugudu wa Bushenyi, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo habonetse umubiri w’umuntu bikekwa ko ari uwahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mubiri ukaba  warasanzwe utabye iruhande rw’icyobo cyakatirwagamo urwondo kiri inyuma y’urugo rwa Nkuriyingoma Pierre,  nyuma y’uko umwe mu bakozi bakoreraga uyu Nkuriyingoma atangiye amakuru.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo umunyamakuru wa  impamba.com yageraga mu rugo rwa Nkuriyingoma Pierre na Mukeshimana Patricia ahabonetse  uyu mubiri, yasanzeyo Mukeshimana Patricia gusa kuko umugabo we Nkuriyingoma Pierre  we yari yamaze gutoroka.

Mukeshimana Patricia yahise ajya kumwereka icyobo uyu mubiri wabonetsemo. Kugera kuri icyo cyobo bisaba guca mu kayira gato kanyura ku irembo ndetse ukazenguruka inyuma y’urugo ahasanzwe hari n’imirima bigaragarako ihingwamo.

Habanje guhingwa ubutaka bunini bashakisha ahashyizwe uyu mubiri

Gusa ngo mbere yo gutahura ahashyizwe uyu mubiri byasabye ko babanza gushakisha bahinga ku bundi butaka bwegereye icyo cyobo, ariko ngo uko bakomeje kugenda bacukura bagura ubutaka baje kubona aho uyu mubiri wari warashyizwe.

Patricia avuga ko  ibi byabaye mu kwezi kwa cumi n’abiri aho bamwe mu bakozi bari bahawe akazi ko gukata urwondo mu gihe cyo gucukura bashakaga ubutaka bwo gukata urwondo babona umubiri w’umuntu gusa ntibatanga aya amakuru mu buyobozi.

Patricia yagize, ati”abantu bashakaga icyondo cyo guhoma inzu hanyuma bagwa ku mubiri w’umuntu birangije rero ntibabivuga byabaye mu kwezi kwa cumi na biri aya makuru amenyekana muri uku kwezi kwa Gatandatu muri iki cyumweru twasoje.”

Mukeshimana Patricia umugore wa Nkuriyingoma

Patricia akomeza avuga ko  umwe mu bakozi bari bahawe akazi ko kuvoma amazi yo gukata urwondo bakunze kwita Gihayima ngo niwe waje gutanga aya amakuru ari mu kabari ariko ngo bikekwa ko gutanga aya makuru yabitewe nuko uyu Nkuriyingoma Pierre ari nawe mugabo we  wari  wabahaye akazi ngo yari yaramusigayemo amafaranga yaranze kuyamwishyura bituma agira umujinya niko kubivuga.

Gusa ngo uyu mugabo we amaze kumenya ko Gihayima yatanze aya makuru ngo nibwo yahise ajya ku muyobozi w’umudugu maze nawe amubwira aya makuru y’uko hari umubiri w’umuntu uri mu cyobo kiri munsi y’urugo rwe ngo ni na ho abantu bakomeje kugenda bamubwira ko bazamufata bakamufunga bituma uyu mugabo we ahita atoroka.

Uyu musore bakunze kwita Gihayimana muri uyu mudugu wivugira ko akomoka mu Murenge wa Rurenge ho mu Karere ka Ngoma  ni umwe mu bakozi bari barahawe akazi ko  kuvoma amazi yo gukata urwondo rwo guhoma inzu ya Nkuriyingoma Pierre niwe wiyemerera ko yaje  gutanga aya makuru.

Gihayima watanze amakuru yahari uyu mubiri

Uyu bakunze kwita Gihayima akomeza avuga ko impamvu atatanze  amakuru  ku gihe ari uko muri aka Kagali abarizwamo ka Kabuga atari asanzwe ahamenyere kuko ubusanzwe akomoka mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma gusa akavuga ko mu gihe  cy’icyumweru  cyo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yashatse gutanga aya makuru, ariko ngo umuyobozi w’Umudugudu wa Karambo atuyemo amwima ijambo bituma atabona uko abivuga .

Harelimanana Théogène  umwe mu biboneye uyu mubiri mu gihe yari mu kazi ko gukata urwondo kwa Nkuriyingoma Pierre avuga ko nyuma yo kuwubona bahise babimenyesha Nkuriyingoma Pierre ati “twakoze kwa Nkuriyingoma ni njyewe wari urimo gukata urwondo maze gukata icyondo mpura n’ikibazo mbona ngonze umubiri w’umuntu  ubwo nahise mbimenyesha Nkuriyingoma njyewe mpita ngira n’ubwoba bwo gukomeza gukora  ahita adusaba ko uyu mubiri twawushyira ku ruhande tugakomeza akazi  anatubwira ko iki kibazo ariwe uzacyimenyeshereza ubuyobozi.”

Harerimanana Theogene nawe numwe mubiboneye uyu mubiri mugihe yari mukazi kogukata urwondo kwa Nkuriyingoma Pierre

Nubwo Gihayima ahakana ko aya makuru yayatanze abitewe nuko Nkuriyngoma yari akimurimo amafaranga uyu Harerimana nawe yemeza ko kuba Gihayima yarageze aho agatanga aya makuru bishobora kuba bifitanye isano no kuba yari yaratinze kwishyurwa.

Nyuma yo gutanga ayamakuru ndetse n’umubiri ukahavanwa ukagezwa mu Kagali ka Kabuga,umuturage witwa Butera Jean Baptiste niwe kugeza ubu uhamyako uyu mubiri ari uwa murumuna we witwagaga Nyabutsitsi wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Butera yagize ati “icyambwiye rero ko ari we koko ni uko bamuzamura bagiye kumwica bahise bamucuza ibyo yariyambaye byose ubwo rero uwo mubiri tumaze kuwubona ntamwenda wawugaragaragaho namba .”

Nubwo  Butera Jean Baptiste ahamya ko uyu mubiri ari uwa murumuna we ubwo ikinyamakuru Impamba .com cyaganiraga na Kavutse Epiphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi ku murongo wa telefone yatangaje ko  nta gihamya bari babona yemeza uyu mubiri nyirawo gusa  ngo barimo gukorana n’Akarere ngo hanakurikiranywe niba no mu rugo imbere kwa Nkuriyingoma  ntayindi mibiri yaba ihari kugira ngo ibe yakurwayo  nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Butera jean Baptiste niwe kugeza ubu uhamyako uyu mubiri ari uwa murumunawe witwagaga Nyabutsitsi wishwe mugihe cya Genoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi yagize ati “ndetse ni amakuru akinashakishwa  kuko uyu mubiri ntituramenya nyirawo ni ugukeka kandi bakavuga ko aho hantu mu gihe cya Jenoside hari bariyeri  hashobora kuba hari n’indi, icyo twakoze n’umuganda n’abaturage  turashakisha ntitwagira undi mubiri tubona ibi byatumye dukeka ko  n’ubutaka buriho inzu n’ubwiherero hashobora kuba hari indi mibiri bubakiyeho mu nama y’umutekano itaguye  tugira buri gitondo  twaje kwanzura ko tugiye gusaba akarere kuko iyo hajemo gahunda yo gusenya inyubako bisaba inama z’inzego zo hejuru nabo bakagira uburyo babyanzura noneho n’inzego z’umutekano zitugira indi nama ko nabo twabanza tukabareka bagakora iperereza ryimbitse gusa nanagiye kureba umukozi wa komisiyo yo kurwanya Genoside ku karere ariko sinamusangayo ariko mwoherereza uko ikibazo giteye ubu bitarenze kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tuzakoresha inama n’abaturage bose bo mu Kagali ka Kabuga amakuru tuzahakura tuzayahuza n’ay’inzego z’umutekano noneho tubyoherereze akarere dutegereje ko bazatwemerera gusenya izi nyubako tukareba niba ntayindi mibiri yubakiweho.”

Ibiro by’Akagari ka Kabuga

Uyu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi yakomeje  asaba  abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe mu gihe cya Jenoside kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo iyi nkuru yategurwaga nta makuru aturuka ku nzego bireba yemeza ko uyu mubiri ari uw’uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 gusa izi nzego zikaba  zitangazako zikirimo gukusanya amakuru mu baturage kugira ngo habehamenyekana amakuru nyayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up