Abakorera muri Sitade Amahoro barengeje igihe bahawe cyo kuyivamo

Stade Amahoro (Ifoto/Pascal B)

Abakorera muri Sitade Amahoro i Remera bakomeje kuyikoreramo nta cyo bikanga nyuma y’uko amashyirashyirahamwe y’imikino (federations) ayikoreramo yasabwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kuyivamo bitarenze tariki ya 1 Kamena 2018 kugira ngo itangire isanwe.

Muri Sitade Amahoro i Remera hakoreramo: Minisiteri ya Siporo n’Umuco(MINISPOC) Komite y’u Rwanda y’Imikino Olempike (CNOSR) n’amashyiramwe atandukanye y’imikino, ariko ubwo iyi nkuru yandikwaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018 bose bakoreragamo nk’uko bisanzwe.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC, igihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco yaba iteganya kwimuka muri Sitade Amahoro, asubiza ko bategereje igisubizo cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA).

Ambasaderi Munyabagisha Valens, Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yatangarije impamba.com ko bahuye n’amashyirahamwe y’imikino basanga ntabiushobozi buhari bwo kwikodeshereza ahandi ho gukorera, icyo kibazo bagishyikiriza Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) bityo bategereje igisubizo.

Umuyobozi ushinzwe amakipe y’Igihugu muri MINISPOC yatanze ihumure ku bakorera muri Sitade Amahoro

Rurangayire Guy Didier ushinzwe amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yahumurije abakorera muri Sitade Amahoro ko nta gikuba cyacitse kuba bazimukamo.

Rurangayire Guy yagize icyo atangariza abanyamakuru kuri iyi gahunda yo kuva muri Sitade Amahoro ubwo izaba igiye gusanwa, ati “Sitade Amahoro, ibintu byo kuyivugurura umuntu ntabwo yabitindaho cyane, igihugu cyacu gifite inyubako nyinshi zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikorera, hari ubufatanye buba butandukanye ntabwo ari igikuba kizaba gicitse, abantu ntibazabura aho bicara ngo bakore n’ubundi ni ubufatanye, ni inzego zihura, hari aho Federation zihura zigahuza imbaraga, hari aho za Federasiyo zari zicaye muri Stade Amahoro icumbikiye Minisiteri ni na ko tuzicara mu yindi nyubako, hari inyubako nyinshi bashobora kwicara bagafatanya kandi bikagenda neza”.

Ibi Guy yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo guha amagare abakinnyi ba Basketball bakina umukino wa “Wheelchair Basket”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up