Yerusalemu: Abagera kuri 52 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakuruwe na Amerika yimuye ambasade yayo

Umurwa mukuru wa Yeruzalemu wakunze gushyamiranya Isiraheri na Palestina

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ingabo za Isiraheli ari zo zamennye urufaya rw’amasasu ku baturage ba Palestine ubwo bari mu myigaragambyo, kuri ubu hakaba habarurwa abagera kuri 52 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abasaga 2,400 bakaba bahakomerekeye, gusa ngo umubare ukaba ushobora kwiyongera.

Iyi mirwano yatangiye tariki ya 14 Gicurasi 2018,  ahagana ku nkengero z’intara ya Gaza, uyu munsi ukaba warabazwe nk’umunsi w’amaraso hagati ya biriya bihugu.

Uwo mwuka mubi wongere kwiyongera hagati y’ibi bihugu byombi nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Isiraheli bifatanyije n’abo muri Amerika mu muhango wo gutaha Ambasade i Yerusalemu, ibi bigatuma Abanyepalestina na bo bigaragambya hakabaho kurasana.

Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu gihugu cya Parestina ngo bari birunze ku mupaka utandukanya ibihugu byombi, bafite amabuye ubwo abandi bari mu birori byo gutaha ambasade, icyo gihe ba mudahusha bo ku ruhande rwa Isiraheli na bo bari biteguye ku rundi ruhande.

Umuryango w’Abibumbye wo uvuga ko mu bapfuye haniganjemo abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko.

Ibi bihugu ariko byari bisanzwe mu ntambara guhera mu mwaka wa 2014 aho byarwanaga bipfa intara ya Gaza ari na yo byakozanyirijeho, Abanyapalestina bakaba ari bo bahungabanyijwe n’iyo myigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up