
Bagarirayose Charles, umusore wize muri kaminuza ibijyanye no kwakira neza abantu (Customer care) avuga ko ahandi nko mu bihugu byateye imbere kwakira neza abakiriya ari umuco, ibyo bigatuma barushaho gutera imbere kuko n’uzanye amafaranga atayasubizayo.
Bagarirayose mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko atari byiza ko umuntu akuzanira amafaranga, ariko akayasubizayo kuko yakiriwe nabi.
Bagarirayose yavuze ko mu bihugu byateye imbere “Customer care” iri ku rwego rwo hejuru ndetse byamaze no kuyigira umuco ati “nashishikariza rero buri munyarwanda wese aho ari, ubyiruka, umusaza, umukecuru, buri wese kubishyiramo ingufu kugira ngo umuntu ukuzaniye amafaranga atagucika kuko nk’iyo urebye mu bindi bihugu byateye imbere usangaho ari umuco nta bwo ari ibintu bahendahenda ni ibintu biba mu maraso, navuga ngo buri Munyarwanda wese ni ahaguruke twubahirize gahunda zashyizweho zijyanye no kwakira abantu”.
Uyu musore yavuze ko igitekerezo cyo kujya kwiga ibijyanye no kwakira abantu yagikuye ku ijambo Perezida Kagame yavuze muri 2011 avuga ku kamaro ko gutanga “Customer care” ati”ni ukuri ni byo kuko icyo gihe numvise abivuga, avuga ngo tugaruke kuri Customer care”.
Akimara kumva ijambo “Customer Care” rivuzwe na Perezida Kagame yahise ajya kuyiga muri kaminuza, ubu akaba yiteguye gutanga ubujyanama aho yakenerwa hose ku isi ndetse ubu uyu mwuga ukaba waratangiye kumugirira akamaro.