RMC yashakiye moto amazina y’Ikinyarwanda

Iyi moto bayise Imparage (Ifoto/Pascal B)

Isosiyete izwiho gucuruza moto no kuzikodesha ari yo, Rwanda Motocycle Company (RMC) moto yazishakiye amazina y’Ikinyarwanda.

Amwe mu mazina RMC yise izi moto uko zigiye zitandukanye mu miterere, nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha Ineza Pravate ushinzwe iminyekanishabikorwa (marketing manager) muri iyi sosiyete ni : Ingenzi, Indakangwa, Imparage, Inziza n’Ifarashi.

Izi moto ziteranyirizwa mu Rwanda kuzita ayo mazina bikaba biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda).

Moto yiswe Inziza

Iyi sosiyete ya RMC icuruza moto ikanazikodesha, niyo yahaye Gashayija Patrick bita Ziiro the Hero Moto akoresha mu gikorwa cyo kuzenguruka imirenge y’u Rwanda aho agenda atanga ubutumwa bukangurira abana b’abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe.

RMC usibye guha Moto Ziiro the Hero yanamugeneye na Essance ndetse n’umukanishi uzajya umufasha kuyikanika mu gihe yagize ikibazo.

Iyi moto bayise Indakangwa

Urugendo rwa Ziiro the Hero rwo kuzenguruka imirenge 416 y’u Rwanda yarutangiye tariki ya 2 Gicurasi ahereye mu Karere ka Kamonyi, akazarusoza tariki ya 3 Kanama 2018.

Aha Ziiro the Hero yiteguraga gukora urugendo yatewemo inkunga na RMC, aha Ineza Private yamufashaga kupakira
Zimwe muri za Moto za RMC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *