Rwamagana:Korali Intumwa irishimira imyaka 24 igiye kumara itanga ubutumwa

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Intumwa y’i Rwamagana

Chorale Intumwa ibarizwa mu Mudugudu wa Plage muri ADEPR Paruwasi Rwamagana abaririmbyi bayo barishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe imaze ishinzwe

Chorale Intumwa yashinzwe n’abakristu 20 basengeraga muri ADPR Rwamagana i Nyarusange mu Murenge wa Muhazi.

Mu ntangiriro abaririmbyi ba Chorale Intumwa bari bafite intego yo kuvuga ubutumwa, kuva yashingwa Chorale Intumwa imaze guhimba indirimbo zirenga 110 harimo indirimbo 11 z’amashusho

Umwe mu baririmbyi batangije “Chorale Intumwa ari we Pasiteri Gregoire avuga ko Chorale intumwa yatangiye mu bihe byari bikomeye nyamara nubwo ingorane zari nyinshi mu ntangiriro ubu bishimira kuba barageze kuri byinshi ,kuba nawe ari pastier asanga ari imbuto za Chorale, ati “korari yatangiye mu bihe bigoye kuko twayitangiye turi bake mu kwezi kwa cumi 1994 ,bitewe nuko Abanyarwanda bari barabonye ibibi byakozwe muri Jenoside ntibyari byoroshye benshi kubabwira iby’ubutumwa bwiza bwa Yesu mu gihe bari barabonye ibyabereye mu nsengero,ariko nubwo bitari byoroshye twakomeje kuvuga ubutumwa,ubu kuba ndi pastieri kuba muri Chorale byaramfashije cyane ku buryo nayigiyemo byinshi birimo no kuyobora”.

Mu kiganiro Impamba.com yagiranye na Kimonyo Emmanuel Perezida wa Chorale Intumwa, yauze ko biyemeje kuvuga ubutumwa hafi na kure ndetse uwo murimo waragutse ku buryo bitegura no kujya mu bihugu bikikije u Rwanda, ati “twebwe mu nshingano twihaye ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu,tukaganisha kuri Yesu abakurikira ubutumwa tubagezaho kugira ngo bazabashe kugira ubugingo bw’iteka,ubutumwa twiyemeje kubuvuga mu Rwanda no mu mahanga duheruka kujya mu gihugu cya Uganda ndetse turateganya no kujya mu bindi bihugu nka Uganda na Tanzaniya”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *