Gutabwa muri yombi kw’abayobozi bakuru mu Rwanda: Hakurikiraho iki?

  • Gereza
  • Umubare mwinshi w’abayobozi bakuru batabwa muri yombi bagirwa abere
  • Kuki iyo barekuwe badasubizwa mu kazi?
  • Bamwe mu bagizwe abere ntibakifuza kugaragaza uko babayeho hanze
  • Transparency International Rwanda (TIR) ivuga ko bitumvikana uburyo abayobozi benshi bagirwa abere
  • Inkiko mu Rwanda ntizemera ibyo kurekura abayobozi bakuru

Umunsi ku wundi havugwa amakuru y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ibigo  na za Minisiteri, impamvu nyamukuru ikaba iyo gukekwaho kunyereza umutungo w’abaturage.

Aba bayobozi bashyirwa mu nkiko bakaburana, gusa abenshi muri aba bagirwa abere kuri ibi byaha, ibintu n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Rwanda) uvuga ko bikwiye kwibazwaho.

Twayagerageje gushyira hamwe bamwe muri aba bayobozi bagiye bakurikiranwa, ariko bikarangira bagizwe abere, ikinyamakuru impamba.com cyavuganye n’inzego zitandukanye zirimo umuryango “Transparency Rwanda” wo  uvuga ko utishimira ibikorwa n’Inkiko kuri iki kibazo, bamwe mu barekuwe bo birinze kugira icyo bavuga, urwego rw’Umuvunyi rwo ruvuga ko iyo habaye imanza nk’izi ngo hari aho rujurira, naho Urwego rw’Inkikomu Rwanda rwo rukavuga ko ikibazo gihari ari uko hari ubwo hihutirwa gufungwa abakekwa, nta perereza rirakorwa.

Zimwe mu manza zamaze kurangizwa

Muri Nzeri 2014, Polisi yataye muri yombi Kantengwa Angeliquewari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB), akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewen’amategeko. Aya mafaranga y’u Rwanda yarengaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amapingu

Gusa muri Werurwe 2015, Kantengwa yaje kurekurwa by’abagetaganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho rwavugaga ko arembye cyane akaba yari akeneye kujya kwivuza.

Kuva icyo gihe uyu muyobozi ntiyongeye kugaragara mu rukiko, ndetse nyuma aza no kugirwa umwere kuri iki cyaha.Ntihagaragajwe iherezo ry’aya mafaranga.

Mu kuboza 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize kandi umwere Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, washinjwaga ibyaha birimo itonesha mu itangwa ry’amasoko. Imena watawe muri yombi muri Mutarama 2017 akaza gufungurwa by’agateganyo muri Gashyantare.

Yashinjwaga ko yatonesheje sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro akarwima iyitwa Nyaruguru Mining; akanirengagiza icyemezo cyari cyafashwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta bimenyetso byerekana ko Imena yatanze urwo ruhushya hashingiwe ku itonesha, ubushuti cyangwa icyenewabo. Rwavuze ko icyemezo yagiye afata yerekanaga impamvu, nta rwango yari afitiye iyacyimwe.

Urukiko rwahise rutangaza ko Imena Evode nta cyaha kimurangwaho, bityo ko adashobora gufungwa imyaka irindwi yasabirwaga n’ubushinjacyaha cyangwa ngo yishyure sosiyete Nyaruguru Mining Limited indishyi ya miliyoni 686 Frw yasabaga.Ibi nabyo byarangiriye aha.

Mu kuboza umwaka ushize  kandiUrukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko James Sano wayoboraga Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ari umwere ku byaha yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Mu ntangiriro za Nzeri umwaka wa 2017, ni bwo James Sano yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

Itangazo ryayo ryagiraga riti “Iperereza ryagaragaje ko Sano James yahaye isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko rifite agaciro ka miliyoni 61 ku ikompanyi yitwa Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya. Yanatanze isoko nabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ryo kubaka ipompo y’amazi riva kuri sitasiyo ya Kayenzi rigana ku Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 317, byose abikora nta nyemezabuguzi y’ibigomba gukoreshwa.”

Tariki ya 22 Kamena 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwongeye gutangaza ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere.

Urukiko kandi rwanarekuye Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na Bizimana Jean Baptiste,wahoze ari  Perezida w’inama njyanama y’akarere , bose bakaba  barashinjwaga kugira uruhare mu kurigisa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Tariki ya 15 Kamena 2017,Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mvuyekure Alexandre na bagenzi be igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda.

Umucamanza wasomye uru rubanza akimara kugaragaza ko ibyo baregwaga bidafite ishingiro, yahise atangaza ko bagomba guhita barekurwa  bakigira mu miryango yabo.

Nyuma nta kindi cyakurikiyeho.

Tariki ya  22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kandi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari Meya, Bayihiki Basile wari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse na Nzayituriki Théonest wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mituweli) mu bitaro bya Gihundwe, nyuma yo gukekwaho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

Mu gusoma urwo rubanza, Umucamanza yagaragaje ko Urukiko rusanga nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko mu gusinya ku nyandiko za raporo zakozwe n’abandi, aba bagabo bari bagambiriye gukora ibyaha bari bakurikiranyweho.

Iki kinyamakuru cyirinze kugira icyo kivuga kuri zimwe mu manza z’abayobozi bakuru bakurikiranweho kunyereza amamiliyari, ubu barekuwe bakaba bari mu miryango yabo, aho bagomba kujya bitaba ubutabera bavuye mu miryango yabo.

Transparency Rwanda ivuga  ko inenga ibi birimo gukorwa

Ingabire Marie Immaculé, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda,avuga ko bitumvikana uburyo aba bayobozi bose batabwa muri yombi bagahita bagirwa abere, akanavuga ko mu gihe barekuwe hagomba kujya herekanwa abakoze icyo cyaha ndetse hakamenyekana aho aya mafaranga aba yaragiye.

Ingabire Immaculé agira ati “Ngira ikibazo nkibaza nti, noneho nibatwereke ngo cya cyaha cyakozwe n’undi utari wa wundi, reka nguhe urugero niba warayoboraga akarere ugakorana na rwiyemezamirimo, ubwo uzasobanura gute ko umuyobozi w’’akarere nta ruhare afite mu mafaranga yabuze? Uru ni urugero rumwe, wabinsobanurira gute ko amafaranga yasohoka mu karere umuyobozi wako atari abizi?Ariko ikibabaza ni uko wumva ba bantu bagizwe abere.”

Yungamo ati “Nsanga Urukiko rw’Ikirenga rugomba guhagurukira ziriya  manza,  ni biba na ngombwa bashyireho na Komisiyo ishinzwe uko bazica, birakabije nyamara! Abantu basigaye bavuga ngo leta izahora itaka ngo irahomba kandi ariyo yihombya, impamvu ni uko abakozi bayo aribo babikora kandi bagakingirwa ikibaba n’abandi bakozi bayo, abantu basigaye bavuga bati ahubwo iyi leta yaragambaniwe, kki usanga muri parike bafite ibimenyetso byose ariko byagera mu bushinjacyaha bati nta bimenyetso bihagije bihari? Amamiliyari n’amamiliyari aririrwa agenda, ibi  ni ibintu biteye isoni, wagira ngo Urukiko Rukuru rwo rwahawe umukoro wo guhita rubafungura ako kanya.”

Umuvunyi we avuga iki kuri iki kibazo?

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Musangabatware Clément we avuga ko ngo iyo umuntu arekuwe bo bajurira cyane cyane iyo urubanza ruciwe nabi.

Avuga ko  urwego rw’Umuvunyi mu bubasha bwarwo rufite ububasha bwo gusubirishamo imanza, kandi ngo iyo bibaye ngombwa birakorwa.

Musangabatware  agira ati “Mu Rwanda hashyizweho inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane iyoborwa n’Umuvunyi Mukuru, abayigize iyo bahari bose bayoborwa na Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga wungirije, Minisitiri w’Ubutbera, Umushinjacyaha Mukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Urwego rw’Iperereza, abikorera n’ imiryango itegamiye kuri leta, mu manza zimwe na zimwe turahura tukaziganiraho, iyo habayeho imikirize tutishimiye turajurira ikindi ni uko hariho imikoranire n’inzego.”

Avuga ko ngo iyo hari aho abacamanza baciye urwo rubanza nabi, baba bafatirwa ibihano ariko bigakorwa n’urwego rw’ubucamanza.

Urwego rw’Inkiko rubona gute iki kibazo cy’abayobozi barekurwa?

Uwari umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Itamwa Emmanuel, aherutse kuvuga ko akenshi ngo abantu bakunze kwitiranya   ibintu,  nk’aho usanga urukiko rushobora gutegeka ko umuntu aburana ari hanze, ariko ibi biba bitavuze  ko uwo muntu aba yagizwe umwere.

Avuga ko usanga iyo umuntu afunguwe abantu  bavuga ngo yagizwe umwere, kandi yafunguwe by’agateganyo.

Agira ati “Buriya Ubushinjacyaha buba bwasabye iminsi yo gukomeza gukora iperereza, iperereza rishobora gukorwa  umuntu ari muri gereza cyangwa atarimo, iyo urukiko ruvuze ko iperereza rikorwa utari  muri gereza ntibisobanuye ko uri umwere, reka nkuhe urugero rwa Imena Evode, batangiye ari batatu, Urukiko rutegeka ko bakurikiranwa badafunzwe, Ubushinjacyaha bukora iperereza busanga atari ngombwa gukurikirana babandi bareganwaga na Imena, bavuga  Imena gusa, Ubushinjacyaha rero bushobora gusanga uyu yaregwa cyangwa ntaregwe bitewe n’iperereza icyo ryagezeho. Iyo bakureze Urukiko rurabisuzuma rukavuga impamvu rusanze  icyaha kiguhama cyangwa rusanze uri umwere, Ubushinjacyaha bwaba butishimye bukajurira.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo ni uko n’abo bavuga ko umuntu yarekuwe usanga nta n’umwe wigeze asoma urubanza uko rwagenze, kubivuga muri rusange ngo Inkiko zigira abantu abere, iyo mvugo ntabwo ariyo, kuko bitabaye ibyo inkiko ntabwo zaba zikora akazi kazo. Wajya ufungwa bigahita bivugwa ko icyaha cyaguhamye.”

Gusa Itamwa yavuze ko muri rusange ikibazo gikunze kubamo, ni uko usanga ngo abantu bihutira gufunga abantu nta perereza ryimbitse ryakozwe, ibi  nabyo hari igihe ngo bishobora guteza ikibazo.

Avuga kohari aho inkiko zagiye zikurikina abantu kandi bagafungwa.

Hanyuma kuki aba bayobozi iyo bagizwe abere badasubizwa mu kazi?

Umwe mu bayobozi yavuze ko Abayobozi bakuru ubusanzwe batandukanye n’abakozi ba leta.

Yagize ati “Nimba wari nka Minisitiri nyuma bagashyiraho undi minisitiri  ugusimbura, ntabwo waburana, ntabwo wavuga ngo nabaye umwere nimunsubize mu kazi kuko wa wundi ushyiraho minisitiri ntabwo yisobanura, kubera ko yanagukuraho utanakoze amakosa.”

Twageregeje kuvugisha bamwe muri aba bayobozi bakuru bagizwe abere n’Inkiko, gusa birinze kugira byinshi batangaza mu buzima babayemo.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati, “Mu by’ukuri amakuru urimo gukoraho ni meza, ariko ubu sinifuza kugira icyo mvuga, keretse wenda mu myaka iri imbere.”

Undi wahoze ari umuyobozi w’akarere waje nawe kugirwa umwere avuga ko yumva adashaka kugira byinshi atangaza kuri we.

Gukurikirana abayobozi bakuru kuri iki kibazo cya ruswa, kinaherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2017-2018.

Paul Kagame yasabye abagize inzego z’ubutabera ko mu kurwanya ruswa bikwiye guhera mu bayobozi bari ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “njye nagiye kurwanya ruswa nahera hejuru ku bayobozi cyangwa abandi bafite uko bahagaze mu muryango nyarwanda kuko iyo udahereye aho ngaho ukajya mu baturage basanzwe bakaba ari bo bishyura ibyo bakosheje ariko ababayobora bakagendera kuri ibyo ntabwo ari byo ntabwo uyu muco waranduka uko tubyifuza”.

Yavuze ko mu nzego z’ubutabera zo mu Rwada hakiri abakozi bagikurikirana inyungu zabo bwite, aho ngo n’abagana inkiko babizi. Avuga ko akamaro k’ubutabera kumvikana, nubwo icyo kibazo cya ruswa kigihari, icyakomeza gukorwa ari ugufatanya kugira ngo ruswa icike burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up