Ibimenyetso 5 bishobora kukwereka umukobwa utakiri isugi

Gutakaza ubusugi muri iki gihe bisa nk’ibimaze kuba umuco

Mu muco nyarwand umukobwa wirinze ntakore imibonano mpuzabitsina imburagihe aba ari isugi kugeza ubwo akoze imibonano mpuzabitsina akaba atakaje ubusugi, ariko ntabwo biba byoroshye ko wamenya umukobwa watakaje ubusugi bwe ariko hari bimwe mu bimenyetso byaguhamiriza neza ko umukobwa atakiri isugi.

5. Kurakara igihe abajijwe ko akiri isugi

Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi.

4. Bakunda kwigunga

Abakobwa bose bigunga si ko baba baratakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo amaze igihe gito atakaje ubusugi akunze kwigunga ku buryo ashobora no kumara iminsi ikurikira igihe yatakarijeho ubusugi mu nzu atarasohoka.

3. Kwiyemera

Bavuga ko isugi zitagezweho umukobwa utakiri isugi ushobora kumutumira ngo musohokane musangire akazana n’inshuti ze atanabiguteguje mu rwego rwo kubereka ko umwitaho kandi agira ngo abiyemereho akirengagiza ko uribubagurire ukishyura menshi. Mu gihe nta mukobwa w’ isugi wabikora.

2. Kwiyambika ubusa

Umukobwa w’isugi ntabwo yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa nta mukobwa w’isugi wabikora.

1. Nta soni agira mu gihe aganira n’abasore

Umukobwa utakiri isugi usanga aganira yisanzuye igihe cyose ari kumwe n’umusore yaba bakundana cyangwa badakuna kuko nta bwoba aba afite ku byakorwa byose mu gihe umukobwa w’isugi usanga ibyo akora byose isoni ari zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up