Saidi Ndayisaba nubwo akora ubucuruzi, azakomeza gutanga umusanzu mu mikino ngororamubiri

Ndayisaba muri Saidi Shop

Ndayisaba Saidi Amisi bakunze kwita “Nzabasiga” ni umukinnyi wamamaye mu Rwanda mu kwiruka metero 100, 200 na 400, nyuma yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga , ubu yatekereje n’icyo agomba kuzakora mu bundi buzima, ari nayo mpamvu yashinze iduka ricuruza “telephone”, aho avuga ko ubwo bucuruzi bumufasha kwiteza imbere, avuga ko nubwo akora ubucuruzi, ariko atazahwema gutanga umusanzu we mu iterambere ry’imikino ngororamubiri (Athletics) mu Rwanda.

Saidi Amisi Ndayisaba ufite iduka yise “Saidi Shop” rikorera munsi y’aho bakunze kwita ku i Posita  kuri Athene mu  Mujyi wa Kigali avuga ko kugira icyo gitekerezo yabitewe no gutinyuka.

Telefone za Ndayisaba Saidi

Ndayisaba ubu ni umwe mu bagenzunzi b’imari mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Inshamake y’ubuzima bw’uyu mukinnyi

Amazina: Saidi Amisi Ndayisaba

Aho abarizwa: Kigali

Aho yavukiye: Bujumbura i Burundi

Abo akunda: Umuryango we

Abo yanga: Abamubeshya

Igihe yavukiye: 15/03/1989

Icyamushimishije: Kurangiza amashuri ye nk’uko yabyifuzaga

Icyamubabaje: Urupfu rwa Mama we

Ikipe yakiniye: APR

Ibyo yize mu mashuri yisumbuye: Indimi n’ubuvanganzo mu ishuri rya St Joseph Kabgayi

Imidali yegukanye: Ntiyibuka umubare wayo

Ibiro afite: 61kg

Irangamimerere: Ingaragu

Uburebure bwe: 1,60cm

Ubutumwa: Abakinnyi barangwe n’ikinyabupfura no kwihangana.

Impamba.com(I.): Watangira usobanura muri make uko watangiye siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) n’uko waje kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga?

Saidi Amisi Ndayisaba (S.A.N): Murakoze nagize umuhigo (champion) mu kwiruka metero ijana, magana abiri na 400m, Athletisme nayikinnye imyaka icumi nitabira imikino yo mu Rwanda, iya Afurika n’iyo ku rwego rw’isi, natangiriye mu mikino mpuzamashuri (Interscolaire), nyuma y’umwaka umwe muri 2004 nitabira imikino y’aka Karere bita “FEASSA”.

I: Mu buzima bwawe wumvaga uzaba umukinnyi ukomeye w’imikino ngororamubiri?

S.A.N: Oya ku mwanya wa mbere hazaga umupira w’amaguru, Athletisme ikaza ku mwanya wa kabiri, ndashimira umutoza Rukenkanya Adolphe niwe wampaye icyizere muri Athletisme.

I: Wamenyekanye bakwita “Nzabasiga” iryo zina kuki waryiswe?

S.A.N: Banyise “Nzabasiga” kuko narinzi kwiruka sana, nsiga abandi bakinnyi

I: Ugitangira wakundaga kuba uwa kangahe?

S.A.N: Ngitangira kwitabira amarushanwa y’imikino ngororamubiri, nakundaga kuba uwa kabiri kuko nahatanaga na Mulinda Islam wabaga uwa mbere, aho agendeye ninjye wasigaye nyobora.

I: Waba ufite ayahe mateka mu marushanwa mpuzamahanga?

S.A.N: Mu mikino Nyafurika y’abana yabereye i Nairobi muri Kenya mu mukino wo gusiganwa duhererekanya agati (relais) muri 2007 twazanye umudali, ni nawo u Rwanda ruheruka muri iki cyiciro

I: Andi marushanwa mpuzamahanga witabiriye ni ayahe?

S.A.N: Nitabiriye imikino y’abavuga Icyongereza (Common Wealth Games yabereye mu Buhinde muri 2009, iyi mikino ijya kungana na Jeux Olympike kuko ihuza ibyamamare (stars) muri siporo, nyuma na none nitabiriye imikino Nyafurika (All African Games) yabereye, Alger muri 2007 n’indi yabereye muri Mozambique, wasangaga muri aka Karere ndi mu bakinnyi bazwi yane, ubu mfite n’umudali mu mikino ihuza za Kaminuza mu Rwanda

I: Ni iki wishimira wagezeho ugikesha Athletisme?

S.A.N: Ndishimira aho ngeze, kwiga ni Athletisme kugeza mbonye Masters, Athletisme niyo yamfashije n’ababyeyi banjye ndabashimira ku nama bangiriye yo kwiga, aho ngeze ubu ngendera ku izina rya Athletisme

I: Icyemezo cyo kwinjira mu bucuruzi cyakujemo gute?

S.A.N: Nakinnye Athletisme imyaka 12, ine nayimaze ndwana no kumenyekana, impamvu nahisemo gutangira ubucuruzi ni uko nasanze abenshi nyuma yo gukina ubuzima bwabo burangira nabi, muri Athletisme twabonye amafaranga, nagombaga  kurengera amashuri yanjye n’izina ryanjye ari nayo mpamvu nahisemo gukoresha make narimfite negera inshuti yanjye Patience inyereka uburyo bacuruza, ni uko natangiye ubucuruzi bwa Telefone ku i Posita.

I: Ubwo bivuze ko imikino ngororamubiri wayivuyemo?

S.A.N: Ntabwo Athletisme nayiretse, turakura ntabwo dusubira ibwana, gutekereza icyo ngomba gukora ntibivuze ko navuye muri Athletisme no muri siporo n’ubu niteguye gufasha abandi kuko kurangiza gukina ukangara biteye isoni, icyo ushatse kuba cyo ukiba cyo, iyo ushatse kuba imbwa ubayo.

I: Ni iki wasaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA)?

S.A.N: Federasiyo ihe agaciro abakinnyi cyane, umukinnyi narwara ntibamutererane.

I: Abana bakina imikino ngororamubiri muri iyi minsi bifuza kugera ikirenge mu cyawe wababwira iki?

S.A.N:Abana nababwira ko siporo ari nziza pe, ibintu byose utagize kwihangana nta cyo wageraho, kugira icyo ugeraho bifata igihe kinini, wihanganye Imana ntiyagutererana, abakinnyi (athletes) bagomba kumvira, kugira ikinyabupfura no kwirinda ibiyobyabwenge.

Iduka rya Saidi Sho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up