Aragisha inama:Nakundanye n’umugabo kuri Facebook antera inda none natorotse umubyeyi ,umukobwa twiganye yantoje uburaya nkore iki?

Umugore utwite

Ndi umukobwa w’imyaka 22 iwacu ni ku Kamonyi narangije amashuri yisumbuye maze imyaka 3 nangije kwiga, njya nsoma inkuru zanyu mwandika mugira inama abantu, nanjye mfite ibibazo nimungire inama,nakundanye n’umugabo twamenyaniye kuri Facebook,yakundaga kumbwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana,yaje kunsaba ko duhura tukaganira ku rukundo rwacu kandi ambwira ko ashaka ko twazararana muri Loji (Lodge) i Kigali

Twararanye ijoro rimwe antera inda musabye ko tubana ambwira ko afite umugore

Nabeshye manma ko hari umwana twiganye ufite ubukwe kandi ashaka ko mufasha nkamwambarira,mama yampaye uruhushya ngeze i Kigali yakodesheje Rodge turaranamo bukeye ampa itike (ticket) ndataha ,igihe cyanjye cy’imihango ntiyigeze iza byanteye ubwoba bituma mubwira ko nshobora kuba ntwite,yansabye ko njya i Kigali anjyana ku muganga basanga ntwite musabye ko twabana ambwira ko bidashoboka kuko afite umugore n’abana 3 naratunguwe kuko tumenyanira kuri Facebook yambwira ko nta mugore agira akibimbwira nagize agahinda kuko mama yahoraga ampana kujya mu bahungu nari naragerageje kubyubahiriza kuko naryamanye nawe ndi isugi

Natorotse umubyeyi  ubu nkora uburaya kandi mbona ari umwuga uzankoza isoni nshaka kubivamo  ariko natinye gusubira  iwacu

Nagize ubwoba bwo kubwira mama ko ntwitye nagiye ku Kimisagara ku mukobwa twiganye nsanga akora umwuga w’uburaya arancumbikira ambwira ko nintatega abagabo azanyirukana byatumye nanjye ntangira gutega abagabo ariko kubera isoni zo gutinya abantu ko abantu bambona bakazabwira mama ko ndi indaya kandi ntabwo azi aho mba kuko natinye kubwira Mama ko ntwite amenye ko ndi indaya yakiyahura

Nabuze icyo nakora mungire inama

Ubu mfite inda y’amezi 5 numva nataha, ariko byarananiye kuko ntinya ko kubwira Mama ko ntwite ariko natekereza umwuga nkora ko untera isoni ndetse nuko umubyeyi amenye ibyo ko ndi indaya ashobora no kwiyahura nabuze icyo nkora ndasaba abasomyi ba impamba.com kungira inama z’icyo nakora nkava mu buraya kuko ntabwishimira ndetse ntinya kubabaza umubyeyi wanjye wampaga byose ubu ntazi aho mba.

 

Mushobora gutanga igitekerezo cyanyu mwandika comment munsi y’iyi nkuru cyangwa se abandi bifuza kugisha inama bashobora kutwandikira kuri impambanews@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up