
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un n’uw’iy’Epfo, Moon Jae-in, bashyize umukono ku masezerano agamije kubyutsa umubano no gukumira icyo aricyo cyose cyabazanamo intambara .
Ari imbere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Koreya zombi zikomeza guhangana.
Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Kim yatangaje ko ibi bihugu byombi byari bikwiye kuba igihugu kimwe, ariko ntiyigeze avuga ku mugambi w’igihugu cye wo guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yavuze ko umubonano wabo ugamije kugera ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byabo no kwerekeza mu mugambi wo kubona ibintu ukundi kuri iyi si.
Amasezerano yashyizweho umukono agamije guhuza imiryango yatatanye kubera urubibi rwashyizwe hagati y’ibihugu byombi ikongera guhura ndetse hakanubakwa inzira ya gari ya moshi n’imihanda isanzwe ihuza imipaka.
Hari hashize imyaka isaga 60 nta muperezida wa Koreya zombi ushobora gusura undi, kuva mu mwaka wa 1953 ubwo zahagarikaga imirwano yazihuzaga.