
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abakozi bawo 10 mu batanga imfashanyo baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo mu buryo budasobanutse.
Ibiro bya Loni bishinzwe imfashanyo OCHA, bitangaza ko abo bakozi babuze ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho bari mu gace gaherereye muri Yei River.
Ibi biro bitangaza ko babuze bari mu modoka bagana muri Komini ya Tore kureba ibikenewe byo gufasha abaturage
Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Lul Ruai Koang yatangarije ijwi rya Amerika ko ataramenyeshwa iby’ayo makuru, ariko akabyegeka ku mitwe irwanya Leta ya Riek Machar hamwe n’uwahoze ari icyegera cy’umukuru w’umutwe wa SPLA, Thomas Cirilo kuba aribo bashimuse abo bakozi.
Iyi ni inshuro ya kabiri abakozi ba Loni batanga imfashanyo bashimutiwe muri Sudani y’Epfo mu gihe cy’ukwezi kumwe, mu mezi atandatu ashize abakozi b’umuryango w’abibumbye bashimushwe inshuro eshatu