Abahoze muri FDLR b’i Walungu bahawe itariki ntarengwa yo kuba bagarutse mu Rwanda

Umwe mu barwanyi ba FDLR (Ifoto/Internet)

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gutaha mu Rwanda bitarenze itariki ya 20 Ukwakira 2018.

Iyo nteguza bayihawe ku wa 26 Mata 2018, n’itsinda ry’abagize Guverinoma ya Congo n’indi miryango nka SADC, CIRGL na Monusco.

Iyi nteguza ireba abari abarwanyi 44 ba FDLR ndetse ikaba inareba imiryango yabo igizwe n’abantu 147, bose bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu

Umujyanama muri Komite Nshingwabikorwa ishinzwe gugenzura iyubahurizwa ry’amasezerano y’i Addis-Abeba, Patrick Mutombo avuga ko izi mpunzi zose zigomba gutaha mu Rwanda, mu gihe nta kindi gihugu kiteguye kuzakira.

Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi myanzuro kandi ngo ireba Abari abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru, no muri Kisangani mu Ntara y’iburasirazuba.

Iyi myanzuro kandi ngo isaba impunzi gutaha iwabo, ngo inareba impunzi z’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda na Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *