Gatsibo:Umuyobozi w’Umudugudu akurikiranyweho gukubita umuturage

Akimana Valens uvugako yakubiswe n’Umukuru w’Umudugudu wa Nyagahanga

Umuturage witwa Akimana Valens utuye mu Mududugu wa Nyagahanga Akagali ka Gihuta Umurenge wa Rugarama Akarere ka Gatsibo aravuga ko yahohotewe n’umukuru w’umudugudu witwa Nshuti Twibanire Déo  akamukubita amuziza ubusa ibi bikaba byaramugizeho ingaruka y’uburwayi butuma nta kintu na kimwe abasha kwikorera ahubwo akaba  yirirwa mu buriri aryamye .

Uyu numuturage witwa Akimana Valens ari mukigero cy’imyaka 48 y’amavuko, abana n’umugore umwe n’abana batatu. Mu ma saa sita ikinyamakuru impamba.com cyamusanze iwe mu rugo mu Mudugudu wa Gihato Akagali ka Nyagihanga Umurenge wa Rugarama.Ukibona uyu muturage uhita wibaza icyo yabaye ku kuboko kwe kw’ibumoso aho mu kiganza cye hahambiriyeho igitambaro  cy’ibara ry’umweru nk’umuntu wavunitse cyangwa wakomeretse mu kiganza.

Akimana yabwiye impamba.com ko ibi byose byamubayeho mu ijoro ryo ku itariki 1 Mata uyu mwaka wa 2018.

Akimana yagize “navuye hano ngiye ku irondo mpageze nsanga abanyerondo batarahagera  mu gihe ngitegereje abanyerondo mbona umugabo Ruzindana ahagaze imbere y’umuryango ndamubaza nti “ese Ruzindana ka kazi k’ejo tuzagakora nawe ati tuzagakora ubwo mu gihe tugihagararanye nawe hahita haza umugore bahimba izina rya “Kiryabarezi” na we tuba duhagararanye aho ngaho  kuko niho dukorera irondo mukanya gato mbona umukuru w’umudugudu arazamutse ari kumwe n’abandi banyerondo batatu ubwo umukuru w’umudugudu ahita ambwira ngo aho niho ukorera irondo ndamusubiza nti ariko akazi k’irondo nkariho ubwo uwo mugore “Kiryabarezi” ahita amujomba inkoni mu nda amwinjiza munzu ubwo noneho nanjye ahita anshyira inkoni ku ijosi ahita ansunika amaze kunzengurutsa umudugudu wose angarura hahandi narimpagaze ngo reka nkukubite wari uri mu kagambane ubwo ansaba gupfukama ndapfukama ahita ankubita inkoni mu mutwe mpita nikubita hasi ubwo mu gihe nzamutse ahita ankubita ku kuboko.”

Akimana Valens avuga ko  uku guhohoterwa akubiswe n’umukuru w’umudugudu byamugizeho ingaruka y’uburwayi butuma nta kintu na kimwe abasha kwikorera ahubwo akaba  yirirwa mu buriri aryamye akaba asaba inzego bireba kumurenganura.

Ruzindana umwe mu baturage bemeza ko babonye uyu mukuru w’umudugu akubita Akimana Valens yagize ati:” ngiye kumva nari ndi mu nzu amukubita inkoni ya mberere aramuhuragura aramuhuragura amusaza aragongera amaze kugongera arahaguruka ariruka.”

Kaloli nawe yemeza ko yaje atabaye amaze kumva urusaku rwa Akimana Valens aho yaje abaza umuyobozi w’umudugudu wa Nyagahanga Nshuti Twibanire Deo maze nawe ngo amusubiza amubwira ko ntawuzi umukubise ngo ndetse nakomeza kubimubaza nawe ari bubizire.

Kaloli akomeza avuga ko bifuza ko ubutabera bukora kazi kabwo.

Yagize ati:”njye navuje Akimana   Valens ntako ntagize ariko turifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo uyu muturage akarenganurwa.”

Nshuti Twibanire Déo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagahanga ari nawe Akimana Valens ashinja kumukubita mu kiganiro yagiranye n’impamba.com ku murongo wa telefone yahakanye ibi bimuvugwaho, ati “reka ntawe nakubise njyewe ukuntu byagenze mu by’ukuri barandaririye bashaka gukora umugambi bari bafite niba ahantu habaye imvururu abanyerondo bakazihosha saa mbiri bikagera saa yine n’igice saa tanu z’ijoro abantu bari ahantu umwe afite inkota undi afite amabuye undi afite inkoni ikintu cyakurikiyeho uwo bita Kaloli yagiye gukubita ubwo niba yarahemukiye mugenzi we Akimana bari bafatanyije umugambi wo kungirira nabi  kandi uwo   Valens adoshobora kuvuga ko ari we wamukubise ubwo rero ibyo kuvuga ngo naramukubise ni akagambane kateguwe na bamwe mu bagabo dufitanye amakimbirane n’inzangano bashatse gukoresha uyu muturage ngo ampimbire ko namukubise mu rwego rwo kunsebya.”

Nubwo uyu muyobozi w’umudugudu ahakanira kure ibi avugwaho Ruzindana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gihuta we yemeza ko Akimana Valens yaje kumugezaho ikibazo kubiro  by’Akagali bigaragara ko yakubiswe ndetse akanavuga ko uyu muyobozi w’umudugu yamubwiyeko uyu Akimana Valens n’itsinda ry’abantu bari kumwe yakubiswe n’irondo uyu muyobozi yari ayoboye kubera gushaka kubarwanya.

Urwandiko rutumiza umuyobozi w’Umudugudu

Nyuma yo kumva izi mpande zombi twaganiriye   na Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama maze adutangarizako iki kibazo atahise akimenya ubwo cyabaga gusa nyuma yo kukimenya  arizeza uyu muturage ko inzego zibifitiye ububasha  zirimo kubikurikirana.

Kanaumugire Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama

Yagize ati “mu by’ukuri iki kibazo nakimenye ejo bundi kuwa Gatandatu mbajije kuri police bambwira ko ikirego bacyakiriye barimo kugikurikirana kiri mu nzego rero z’ubutabera uyu muyobozi nibigaragara ko koko yakubise uyu muturage nta muntu uri hejuru y’amategeko arakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Mu gihe iyi nkuru yandikwaga hari amakuru ikinyamakuru impamba.com cyamenye y’uko iki kirego cyamaze kugera mu rwego rw’ubushinjacyaha ndetse uyu muyobozi ukekwaho gukubita umuturage akaba yamaze guhabwa impamagazi (convocation) aho ubushinjacyaha bwamusabye ko agomba kwitaba kuri uyu wa mbere w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up