
Mu rwego rwo kwitegura isiganwa ryo kuzenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ritegura amasiganwa aribanziriza ryitwa “Rwanda Cycling Cup” iritegerejwe mu minsi ya vuba ni irizaba tariki ya 19 Gicurasi 2018 rizahagurukira i Kayonza ryerekeza mu Karere ka Gicumbi.
Amakuru aturuka mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, avuga ko mbere y’uko isiganwa riba abatekinisiye bazajya kureba inzira yose abakinnyi bazacamo.
Amakipe biteganyijwe ko azitabira “Rwanda Cycling Cup” ya Gicurasi 2018 ni: Amis Sportif, Benediction, Nyabihu, Karongi Vision sports center, Muhazi Cycling Club, Kigali Cycling Club na Fly Cycling Club.
Rwanda Cycling Cup, iheruka abakinnyi bahagurukiye i Kigali berekeza mu Karere ka Huye, icyo gihe hibutswe Byemayire Lambert wahoze ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare witabye Imana.
Iri siganwa rya Kigali-Huye ryegukanwe na Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu.
Tour du Rwanda izaba tariki ya 5 kugeza 12 Kanama 2018.