
Burya ngo ijambo ry’uwo ukunda rishobora gutuma wirirwa neza iteka ibyo akubwiye usanga binyuze umutima, ariko iyo bibaye ikinyuranyo ijambo ry’uwo mwatandukanye rikuraza ijoro ukanuye, ibyo akubwiye bigushengura umutima rimwe na rimwe hakazamo no gukomeretswa bamwe bagashenguka imitima bagata ibiro abandi bigaramiye.
Niyo mpamvu Impamba.com yabakusanyirije ibibi ushobora guhura nabyo mu gihe wimariyemo umuntu ukamuha kuba umugenga w’amarangamutima yawe, n’uko wabyirinda.
Iyo uri mu buryohe bw’urukundo ntiwumva ko ushobora kubabazwa nuwo ukunda, niwe mujyanama mukuru ugira mbese ugasanga umukunzi wawe ariwe uvomaho ibyishimo, ariko iminsi ni mibi itandukanya abakundanaga aho wavomaga ibyishimo ukahavoma ishavu.
Urukundo rushobora kuguha ibyishimo birenze uko ubitekereza ku rundi ruhande ariko rushobora no kuguha agahinda karenze ibyiyumviro byawe, kubabara ukagera ndetse n’aho uwahemukiwe ananirwa kubyakira cyangwa yahungabana mu mutima
Ntawe utifuza uwo munyenga, ariko bikaba bibi iyo wemereye umuntu kuyobora ibyumviro byawe, ukumva utabaho mutarikumwe cyangwa se utamubona, bityo guhemukirwa mu rukundo ukisanga nkaho bisa nko kwamburwa ubuzima.
Impuguke mu mibanire y’abantu Sylvaine Pascual, ivuga ko gushengurwa n’agahinda mu rukundo, ntirugende nk’uko wabyifuzaga, bidaterwa akenshi n’ikosa ry’urukundo ahubwo biterwa no gutekereza ko uwo ukunze azahaza ibyifuzo byawe bityo atabihaza ugashengurwa n’agahinda akenshi ugorwa no kwihanganira ibyo utabashije kubona kandi wari utegereje kubona.
Impuguke nyinshi mu mibanire y’abantu batanga inama bagira bati niba “ uri mu rukundo, wowe musore cyangwa se mukobwa , jya umenya ko buri wese agira ibyiza n’ibibi bityo nubasha kubimenya bizaguha kumenya kwakira ibyiza ndetse n’ibibi uzahura nabyo mu rukundo.
Irinde ko ibyishimo byawe hari uwo ubikesha ahubwo abandi bazajye baza bongera ku byo ufite bityo niyo bakubabaza ntabwo bizakugiraho ingaruka nyinshi, wiza mu rukundo wumva ariyo nzira yo kubona ibyo wabuze ahubwo gerageza gutanga ibyo wifuza kubona bityo nawe nubikorerwa bizagushimisha nutabikorerwa ntacyo uzahomba cyatuma uhorana agahinda.
Urukundo rutanga 50% y’ibyishimo na 50% y’umubabaro icyarimwe, ibyishimo bishobora kwiyongera cyangwa se bikagabanuka bitewe nuko abakundana babyitwaramo, gusa abakundana barabyirengagiza ahubwo bakifuza kubona 100% y’ibyishimo ariyo mpamvu iyo habayeho kubabara kubyakira bigorana.
Ikiruta byose ni ukumenya ko ibyishimo n’akababaro byose biba muri wowe, haranira kubibona kandi ukunde ugukunda utitaye ku byo atunze, ayo yize, uko ateye,umuryango n’ibindi.