Abana 6,130 bo muri Gatsibo bataye ishuri

Bamwe mu bahagarariye amadini bitabiriye inama

Abana bataye ishuri bo Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bagera kuri 6130 harimo abana b’abakobwa 1772 bataye ishuri kubera guterwa inda naho abana 4392 basubijwe mu ishuri ariko abagera mu 1738 ntibarasubizwayo.

Nyuma y’iyi mibare, abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gatasibo basabwe gufasha aka karere mu gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bishyigikira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibigamije iterambere ryabo.

ibi byagarutsweho mu biganiro aba bahagarariye amadini n’amatorero bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo aho bunguranaga ibitekerezo ku buryo izi nzego zagira uruhare mu gutanga ubufasha bugamije gukemura ikibazo cya bamwe mu baturage bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi.

Bimwe mu byagarutseho muri iyi nama ni ukwereka aba bari bitabiriye iyi gahunda ibarura mu mibare ryakozwe hagamijwe kwerekana uko aka karere gahagaze mu bijyanye n’ibyiciro bitandukanye bigize imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.

Mu mibare yagaragajwe ku bijyanye n’imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage, igaragaza ko abaturage 687 babarurwaga ko bafite ibibazo by’imirire mibi ubu 507 bitaweho barakira ariko 180 baracyafite iki kibazo naho habarurwaga abaturage 6554 bararanaga n’amatungo arko 2572 bafashijwe kubakirwa ibiraro ku buryo batakirarana nayo mu gihe abantu 3982 bo bacyirarana nayo.

Bimwe mu byo kwishimira muri iyi mibare nuko mu baturage 128 bari babaruwe ko barwaye amavunja bose kugeza ubu bitaweho bakaba barakize.

Nyuma yo kugaragarizwa iyi mibare Mukarage Philbert umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Gatsibo yatangaje ko biyemeje kugira icyo bakora kugira ngo ahagaragaye imibare ikiri hejuru mu kubangamira imibereho myiza y’umuturage ibashe kuba yagabanuka ndetse aho bishoboka bibe byakagera ku kigereranyo cya 0 %.

Yagize ati “iyi myanzuro dufashe muri iyi nama yacu izafasha itorero ry’akarere n’Akarere muri rusange mu bijyanye no kwesa imihigo mu gufasha abatuye akarere ka Gatasibo mu kugira imibereho myiza n’iterambere ubwo rero ni muri urwo rwego tuzabikora dushishikaye duharanira kuzamura iterambere ry’akarere .”

Reverand Pasteur Karumugabo Eugene akorera mu itorero AGAPE Sanctual church mu Karere ka Gatasibo nawe wari witabiriye iyi nama asanga gushyira mu bikorwa ubu bufasha basabwe n’ubuyobozi ari ikintu kiza kuko bizafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage babayeho mu buzima bubi ariko asanga harimo imbogamizi zo kubifatanya n’izindi nshingano bafite .

Reverand Pasteur Sekamana Jean Felix nawe ni umwe mu bari bitabiriye iyi gahunda nawe avuga ko impungenge zagaragajwe na bagenzi be zifite ishingiro kuko uyu ari umurimo ukomeye bijyanye nuko ubu bufasha basabwa buhuriranye n’izindi nshingano basabwe zo kwihutira kuvugurura insengero basengeramo.

Manzi Theogene, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu we asanga izi zitakabaye imbogamizi zatuma amadini n’amatorero atakitabira gutanga umusanzu wabo mugukemura bimwe mu bibazo byugarije imibereho myiza y’umuturage ngo na cyane ko atari ubwa mbere baba babikoze.

Yagize ati”si ukuvuga ko ari ubwa mbere baba bagiye kugira icyo bakora mu gufasha imibereho myiza y’abaturage ba Gatsibo bakeneye imfashanyo harimo abubaka harimo abatanga amatungo harimo abarihirira bana amafaranga y’ishuri icyo tubasaba ibyo nibabikore ariko n’iyi gahunda nayo bayigireho uruhare kugira ngo tubihe umurongo tubone ibisubizo by’ibibazo dufite:”

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri y’inama wihutirwa ni gahunda yo gutanga inkunga y’amafaranga agomba kugura ibikoresho bizubakishwa amazu ya bamwe mu baturage badafite amacumbi ameze neza aho aya matorero n’amadini agera kuri 675 agomba kuba yatanze iyi nkunga bitarenze itariki 30 Kamena uyu mwaka .

abanayamadini

Reverand Pasteur Sekamana jean Felix nawe numwe mubari bitabiriye iyi gahunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up