Gatsibo:Abafite aho bahuriye n’ibungabungwa ry’uburenganzira bw’umwana n’umuryango biyemeje kongera kunoza imikorere yabo

Bamwe mu bahugurwaga bari mu matsinda basubiza bimwe mu bibazo byabafashaga mu kumva inshingano zabo

Abafite aho bahuriye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana n’umuryango bo mu mirenge ya Kiziguro,Kiramuruzi na Murambi ho mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bagiye kongera kunoza imikorere yabo mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa ibyo ari byo byose byabangamiraga abana n’umuryango

Babitangaje nyuma yo guhabwa amahugurwa n’imiryango ya Hope and homers for children ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana.

Aba bahabwaga aya mahugurwa barimo urwego rw’inshuti z’umuryango,abagize inama y’abagore ku rwego rw’umurenge,itsinda rya Malayika murinzi rishinzwe kwakira nogushishikariza abandi kwakira bana baba batawe,abagize inama njyanama mu mirenge no mu tugali,abakozi b’umurenge bafite aho bahuriye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana ndetse n’abanyamadini batandukanye .

Bamurigire Alphonsine, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Murambi wahawe aya masomo aravuga ko ibyo yungukiyemo bigiye kubafasha kunoza imikorere yabo.

Yagize ati “icyaduteraga imbogamizi ni ukudafatanya n’izindi nzego, ariko hari aho byapfiraga kuko nanjye nabigiragamo intege nke kubera ko nta bonaga abanteraga imbaraga, ariko kuva ubu tugiye gufatanya mu gushyira mu bikorwa inshingano zacu kubungabunga uburenganzira bw’umwana n’umuryango.”

Nzabamwita Leonidas, umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Murambi nawe avuga ko muri aka karere hakigaragara ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’umwana, ariko ngo biyemeje guhagurukira kubirwanya.

Yagize ati”Mu Karere ka Gatsibo hari abana  bagifite ikibazo cyo gutandukana n’imiryango yabo akenshi bitewe n’amakimbirane mu miryango,ubusinzi,guterwa inda bakiri bato,gukoreshwa imirimo ivunanye mu birombe,kurindishwa inyoni ubwo rero tugiye gutaha natwe duhugure abandi uburyo bakirinda ibi bikorwa byose bihungabanya uburenganzira bw’umwana.”

Salah Mutesi, umukozi w’Umurenge wa Kiramuruzi ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko aya mahugurwa yabibutsaga gushyira imbaraga mu kunoza ishingano zabo.

Yagize ati:”icyo mbona baje nko kutwibutsa kugira ngo twongere  imbaraga muri byabyiciro bigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bw’umwana ndetse n’imibereho myiza y’umuryango ubutugiye kureba aho ibyo byiciro bitari byuzuzwa neza nko ku rwego rw’umurenge tubyuzuze  kugira ngo barusheho gushyira imbaraga mu kubungabunga ubu burenganzira .”

Munyaneza Richard, umukozi wa komisiyo y’abana mu Garere ka Gatsibo wahuguraga izi nzego  nawe avuga ko akurikije uburyo bagiye batangira guhugura izi nzego ndetse n’uburyo hari abumvaga ko bitabareba, ariko kugeza ubu asanga hari byinshi bimaze kugerwaho kandi bitanga icyizere ko kubungabunga uburenganzira bw’umwana bigiye kurushaho kwitabwaho

Mu Karere ka Gatsibo habarirwa inshuti z’umuryango 1204 zifite inshingano zo gusigasira no kurwanya amakimbirane ayo ariyo yose mu miryango yatuma uburenganzira bw’umwana buhungabanywa naho aka karere  kakaba kaza mu Turere twa mbere  mu kugira ba Malayika murinzi benshi  byumvikana ko baramutse bashyize mu bikorwa inshingano zabo  ihungabanywa ry’uburenganzira bw’umwana  ryacika.

BAMURIGIRE ALPHONSINE WAHUGUWE
Bamwe mu bana bari bayitabiriye
NZABAMWITA LEONIDAS WAHUGUWE
SARAH UMUTESI UMUKOZI WUMURENGE WA KIRAMURUZI USHINZWE IMIYOBORERE MYIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up