Abana barenga 428 bo muri Kirehe bagaragaje ibibazo by’imirire mibi batangiye kondorwa

Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n’Imidugudu 612

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwafashe icyemezo cyo gufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu minsi 30, abana ibipimo byagaragaje ko bari mu ibara ry’umutuku ndetse n’umuhondo bashiyriweho gahunda zo kubondora

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Nsho avuga ko kuva tariki ya 3 Mata 2018 basabwe kuba mu kigo nderabuzima kugira bafashwe mu kondora abana bafite ibibazo by’imirire, ati “baducumbikiye hano dufashwa kubona indyo yuzuye ku buryo abana bacu bagenda bamera neza ugeraranyije n’uburyo twaje bamaze,iyi gahunda yaradufashije kuko badufashije kumenya uko bategura indyo yuzuye kuko nitwe tubyitegurira,kandi nituva hano tuzakomeza kubategurira indyo yuzuye kuko ntitwari tuzi uko bayitegura”.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wo Murenge wa Nasho avuga abana bari barazahajwe n’imirire mibi iminsi bamaze kubakurikirana baba ku kigo nderabuzima yatumye ababyeyi bamenya gutegura indyo yuzuye

Yagize ati “abana 17 nibo dukurikirana hano ku kigo nderabuzima ibipimo byagaragaje ko bari mu ibara ry’uumuhondo abari mu ibara ry’umutuku bo boherejwe ku bitaro bya Kirehe,twe tubafasha kumenya uko bategura indyo yuzuye kandi bazava aha barabisobanukiwe ku buryo abana batazongera kugaragaza ibibazo by’imirire mibi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwemeza ko bwahaguruikiye ikibazo cy’imirire mibi ndetse abana bagera kuri 428 barimo gukurikiranwa ku bigo nderabuzima bakazahava bamaze gukira nk’uko byemezwa na madamu Mukandarikanguye Gerardine,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mukandarikanguye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “gahunda yo gukurikirana abana bafite ikibazo cy’imirire mibi turimo turayikorera ku bigo nderabuzima byose abana bagera kuri 428 barimo kugaburirwa, ni igikorwa kizamara iminsi 30 ku buryo abana bose bazahava bakize,ni ingamba twafashe kugira ngo turandure ikibazo cy’imirire mibi igaragara ku bana bari munsi y’imyaka 5,uretse kugaburirwa,ababyeyi babo baranigishwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up