Ababona serivise z’Irembo babyikoreye bagera kuri 20%

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu batandukanye

Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo “Rwanda online” gishinzwe serivise z’Irembo ubwo bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abikorera bo mu Karere ka Gatsibo basobanurirwa ibijyanye n’imikoreshereze y’Irembo.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ikoranabuhanga barimo “Rwanda online” ari yo ishinzwe serivise z’Irembo ndetse na “Digital oppurtinity trust(Dot)” umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga bahaye ubumenyi abayobozi bo mu nzego z’ibanze,abikorera ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Gtasibo mu gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa cyangwa telefone igendanwa baka serivise za leta batabanje guta umwanya bajya gushaka ababibafashamo mu rwego rwo kubafasha gutanga serivise inoze ndetse nabo bakabigeza ku baturage babagana.

Minisitri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu watangije iyi gahunda muri aka karere yasabye abayitabiriye kuba intumwa nziza ku bandi mu kumenyekanisha iyi gahunda y’ikoranabuhnaga yiswe “Byikorere ku Irembo”.

Yagize ati “ku bijyanye na serivise z’abafatanyabikorwa b’Irembo biri na none muri gahunda zatumye turi hano uyu munsi, iyi gahunda ntabwo igamije kwigisha abari muri iki cyumba gusa ni ukugira ngo na mwe mutubere intumwa nziza ku bandi bamenye ko bishoboka kwikorera servise ku Irembo batagombye gutanga amafaranga.”

Mukahirwa Marie Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyagitabire mu Murenge wa Nyagihanga wari witabiriye iyi gahunda aravuga ko aya masomo bahawe mu gukoresha iri koranabuhanga bigiye kubafasha mu kunoza servise kuri bo ndetse no kubaturage babagana .

Yagize ati”iri koranabuhanga rizadufasha ibintu byinshi cyane ni ukuvuga ngo tugiye gufasha abaturage mu buryo bwo kwifasha cyane muri servise yo gukoresha ubwisungane mu kwivuza biyishyira kugirango nabo biborohere ubundi basiragiraga mu nzira ariyo ubu bagiye kuzajya bakoresha telefone zabo bibereye mu rugo bitabagoye.’’

Maniraguha Ariette, umucungamutungo w’abikorera mu Murenge wa Ngarama na we arashimangira ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gukora ubucuruzi, ariko mu buryo butabasiragiza mu nzira aho bigiye kubafasha kuzajya batumiza ibicuruzwa bakoresheje telefone igendanwa bikabasha kubageraho batagombye gutanga amafaranga batega bigira kubyizanira.

Nubwo aba bahawe ubumenyi mu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga baka serivise batabanje kujya gushaka ababibafashamo bagaragaza ko hari intambwe bigiye kubafasha mukubona servise inoze kandi ku gihe,baravugako bagifite ikibazo cyihuzanzira (network) itagera hose ndetse na za mudasobwa zidahagije nkimbogamizi mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Baragira bati”nkatwe dukurikije aho tuba dufite ikibazo cy’ihuzanzira itaragera hose ndetse ni ikibazo cyazamudasobwa zihagije ku buryo dutanga serivise tutagombye kujya kubishaka ahandi.”

Asubiza kuri iki kibazo Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu yatangaje ko izi mbogamizi zose nka Minisiteri bari gukorana n’izindi nzego bireba ku buryo hari icyizere ko umwaka utaha bizaba byakemutse .

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yakomeje avuga ko hamaze kwemezwa ko mu mwaka utaha hari na gahunda yo gutanga mudasobwa ku Tugali tutazifite bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Minisiteri y’imali.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ihuzanzira zitari zagera hose mu gihugu Minisitiri yatangaje ko na byo biri mu nzira zo gukemuka aho muri gahunda y’itumanaho rikoresha telephone sosiyete y’itumanaho ya MTN imaze igihe kirenga umwaka yongera ubushobozi bw’ihuzanzira ryayo aho biteganyijwe ko muri Kamena iyi sosiyete izaba yamaze kugera ku ihuzanzira rirenze iryari risanzwe ari na ko andi masosiyete nayo ageza ku musozo mu kubonera umuti iki kibazo ku buryo umwaka utaha gahunda yikoranabuhanga yabayikorera ku irembo izabasha gukoreshwa nta zindi mbogamizi.

Rwanda Online ari yo ishinzwe serivise z’Irembo itangaza ko ababona serivise z’Irembo babyikoreye kuri ubu bagera kuri 20% naho 80% bakaba bazibona ariko babanje kwifashisha aba “Agent” batandukanye bakorana n’Irembo naho akarere ka Gatsibo kakaba gafite impuzandengo y’abitabira gukoresha servise z’Irembo n’uburyo bazihabwamo ingana na 80%.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up