Kirehe:Abaturage barinubira imvubu zibonera imyaka

Imvubu

Abaturage batuye mu mirenge ya Mpanga na Nasho mu Karere ka Kirehe barinubira imvubu zibonera imyaka.

Abaturage bemeza ko babangamiwe n’imvubu ziva mu mugezi w’Akagera ndetse n’ibiyaga zikabonera imyaka

Umuturage utuye mu murenge wa Mpanga avuga bonerwa n’imvubu bigatuma batabona umusaruro, ati “turahinga, ariko imyaka yamara gukura imvubu zikayijyamo zikayangiza ku buryo mu gihe cyashize zasaga na ho zitakigaragara, ariko muri ibi bihe zimaze iminsi zitwonera ku buryo bigoye kwizera ko tuzasarura”.

Nsengiyumva Innocent avuga ko imvubu zibangiriza imyaka zikayona zikanayangiza, ati “imvubu ziva mu mazi zikajya mu myaka yacu ku buryo ziyona ndetse zikayiribata cyane ababishinzwe bakwiye gushaka uburyo bakemura ikibazo cy’mvubu zitwonera”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe bonewe n’nyamaswa nk’uko bitangazwa na Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

 

Aragira “nta makuru mashya dufite y’imvubu zonera abaturage, ariko mu minsi yashize hari abaturage zagiye zonera ku buryo ibyo zangije byabaruwe bakishyurwa n’ikigo kibishinzwe,turasaba abaturage kujya batanga amakuru igihe bonewe n’inyamaswa kugira ibyangijwe bibarurwe kuko twebwe icyo tubakorera ni ubuvugizi,mu gihe hari imvubu zavuye mu kiyaga cyangwa izindi nyamaswa zituruka muri pariki ya Akagera icyo gihe ababishinzwe nibo bashaka uburyo bwo kuzisubiza aho zavuye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up