
Hari abahinzi bibumbiye muri Koperative CORIMAK ihinga igihinga umuceli mu gishanga cya Kanyonyomba giherereye mu Karere ka Gatsibo bashinja ubuyobozi bwabo kubambura amafaranga y’umusaruro wabo w’igihembwe cy’ihinga cya 2018, none ubukene bukaba bubamereye nabi.
Ibi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene n’imyenda ndetse bamwe muri bo bakaba barananiwe kongera gukora ubu buhinzi bw’umuceri kandi ari bwo bakuragaho ikibatunga .
Ubuyobozi bw’iyi koperative nabwo ntibuhakana ko bubereyemo uyu mwenda w’umusaruro aba bahinzi kuko iyi koperative hari amafaranga yishyuye umwe mu bari abanyamuryango bayo nyuma yo kuregwa mu nkiko ndetse akaza no kuyitsinda kubera akarengane ubuyobozi bwayo bwari bwamukoreye, ariko bwemereye ikinyamakuru impamba.com ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu ko iki ikibazo kizaba cyabonewe umuti .
Aba bahinzi bavuga ko guhera muri Gashyantare bapimishije umusaruro wabo nawo bita muke kubera icyiza cy’urubura bari bahuye nacyo ariko kugeza na nubu n’ayo mafaranga make bagombaga guhabwa barategereje amaso yaheze mukirere.
Ntirenganya Egide,
Ntirenganya Egide,
Ntirenganya Egide, umuhinzi w’umuceli muri iki gishanga avuga ko intandaro yo kutishyurwa amafaranga y’umusaruro wabo yaturutse mu kuba ubuyobozi bwarishoye mu manza nyuma yo kurenganya umwe mu bari abanyamuryango bayo maze akaza kubatsinda bakamwishyura amafaranga yagombaga kwishyurwa abanyamuryango.
Ingaruka kuri aba bahinzi
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko uku kutishyurwa bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene n’imyenda ndetse bamwe muri bo bakaba barananiwe kongera gukora ubu buhinzi bw’umuceri kandi ari bwo bakuragaho ikibatunga.
Icyo ubuyobozi bwa Koperative bubivugaho

Burengero Théogène, Umuyobozi wa koperative CORIMAK nawe aremeza ko babereyemo uyu mwenda w’umusaruro aba bahinzi ungana na miliyoni 12 n’ibihumbi 600, ariko akavuga ko intandaro yo kutishyura aba aba banyamuryango byatewe n’ibibazo byinshi iyi koperative yahuye na byo birimo ko uruganda rwa “Gatsibo Rice” bagurishaho umusaruro rwahise rwiyishyura amafaranga y’ifumbire bari babahaye bituma bagwa muri iki kibazo.
Uyu muyobozi yashimangiye ko iki kibazo cy’umwenda babereyemo abahinzi cyaturutse mu kuba ubuyobozi bwarishoye mu manza nyuma yo kurenganya umwe mu bari abanyamuryango bayo maze akaza kubatsinda bakamwishyura amafaranga yagombaga kwishyurwa abanyamuryango, gusa akaba yemeza ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu iki kibazo kiza kuba cyakemutse
Iki gishanga cya Kanyonyomba gifite hegitari zingana na 417 zitunganyijwe, ariko izihingwaho iki gihingwa cy’umuceri zingana na hegitari 296,4 kikaba gikora kuri imwe mu mirenge itatu y’Akarere ka Gatsibo ari yo: Kiziguro, Murambi na Kiramuruzi.