Abasirikare babiri b’u Rwanda bayobye bisanga muri Congo

Abasirikare b’u Rwanda bisanze muri Congo- Kinshasa ( Goma )

Kuri uyu wa 16 Mata 2018 abasirikare babiri b’u Rwanda bayobye umupaka bisanga ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bagaruwe mu Rwanda.

Ni abasirikare bari bashya muri aka gace kuko bari bamaze igihe gito basimbuye bagenzi babo.

Aba basirikare basuraga agace bagiye gukoreramo ntibamenya ko bambutse umupaka bisanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt col. Munyangeyo Innocent yemeje aya makuru, avuga ko byatewe no kuyoba kw’aba abasirikare,yagize ati ”  Ni byo koko byabaye, nibwo yari akigera muri kariya gace, hafi ya Mbugangali, yarimo areba uko abasirikare ayoboye bakora uburinzi yisanga yarenze imbibi nka metero eshanu”.

Nta bimenyetso bifatika bigaragaza imbibi zitandukanya ibihugu byombi mu bice binyuranye. Iki kibazo gikunze kugaragara ku basirikare ba Congo, ni ubwa mbere bibabaye ku banyarwanda.

Aba basirikare bagaruwe mu Rwanda

Iyo habaye ikibazo nk’iki hari itsinda ry’abasirikare rishinzwe gucunga imipaka y’ibihugu byo mu biyaga bigari (EJVM) rihita risubiza abasirikare bayobye imipaka mu bihugu byabo.

Iri tsinda rikaba ryabashyikitije u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2018.

Umuvugizi wa RDF yirinze gutangaza amazina y’aba basirikare cyakora avuga ko umwe afite ipeti rya lieutenant ngo yari kumwe n’umusirikare ushinzwe kumucungira umutekano (escort).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up