Arashaka kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda mu minsi 90

Ziiro The Hero ubwo yasozaga urugendo rwe rwo kuzenguruka Uturere 30 ku igare umwaka ushize

Gashayija Patrick uzwi ku izina rya “Ziiro The Hero” nyuma y’urugendo rw’amahoro (Peace Trip) yakoze rwo kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda ku igare mu minsi 50 muri 2017,  iyo gahunda agiye kuyikomeza agera mu mirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 mu minsi 90 gusa, guhera Gicurasi 2018.

Mu kuzenguruka imirenge y’u Rwanda Gashayija azakoresha moto

Ziiro The Hero w’imyaka 29 utuye mu Karere ka Gasabo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru impamba.com yatangiye agira ati “Umwaka ushize nibwo naciye agahigo ko kuzenguru uturere mirongo itatu   mu minsi 50 nkoresheje igare mu rugendo nise “Peace trip 2017” ari na bwo nari ntangiye kugaragaza ubudahangarwa bwange nk’Umunyarwanda ubigezeho mu bijyanye na “ ADVENTURE” (urugendo rugamije kwishimisha)”.

Gashayija uzwiho no gukina amakinamico asetsa (comedian) avuga ko nubwo ari we Munyarwanda waciye agahigo ko kuzenguruka igihugu ku igare kandi nta mikoro yandi afite ahubwo rimwe na rimwe afashwa n’abaturage asanze mu byaro, asanga hakwiye no kuboneka n’abandi bagira inzozi nk’ize ati “numva hagombye kuba hari abandi  bafite inzozi nk’izange zo gukora “adventure”  ku rwego rw’isi”.

Nyuma yo kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda, uko ari 30, Ziiro The Hero avuga ko muri Gicurasi 2018 azatangira urundi rugendo rwo kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda uko ari 416, yagize ati “uyu mwaka wa 2018 tariki ya  2 ukwezi kwa gatanu  ngarukanye “adventure trip” yo kuzenguruka imirenge 416 y’u Rwanda nkoresheje motorbike  nkaba nteganya gukoresha iminsi mirogo  90 nkagenda ibirometero 20, 000km bingana na 222km ku munsi”.

RMC yatye inkunga uru rugendo rwa Ziiro The Hero imuha moto azakoresha

Nyuma y’uko Gashayija ashaka kuzenguruka imirenge y’u Rwanda akoresheje moto, afite na gahunda yo kuzenguruka Afurika akoresheje igare.

Ziiro The Hero yigeze kuba umwana wo ku muhanda

Gashayija yagize ati “back ground yange yo kuba ku muhanda nkiri muto byatumye  ntekereza ko uko waba umeze kose waba “Hero” (Intwari) mu buzima bwawe no kubaka community”.

Inzozi za Ziiro The Hero

Ziiro The Hero agira ati “inzozi zange akaba  ari  gushinga TV station (Televiziyo)  yitwa “Rwanda adventure” yerekana ibya “adventure”  haba documentary n’izindi ngendo zishingiye ku bukerarugendo nyarwanda  hano mu Rwanda akaba ari yo success yange nifuza kuzageraho”.

“Ikindi ndashaka gukarishya umwuga wange wo gukora ADVENTURE ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko w’Uumunyarwanda ku buryo  ngomba kugera ku yindi level  beyond u Rwanda”.

“Tugenda twumva Abanyarwanda batandukanye baca uduhigo hari abakina Cricket, abatwara amagare,  abasiganwa ku maguru n’ibindi ibyo bigatuma nange nkunda gukora icyo niyumvamo kurusha ibindi”.

Inyungu Ziiro The Hero yumva muri izi ngendo ni uko hari ubwo ashobora kwinjira mu bucuruzi bibaye ngombwa cyangwa akaba yarangira abandi nk’umuntu wageze mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Ziiro The Hero avuga ko nyuma y’urugendo ategura rw’amahoro rwa 2018 yiteguye gukora urundi umwaka utaha ruzaba ari urwo ku rwego rw’isi ati “kandi nkaba nizera ko nzabigeraho”.

Ziiro The Hero arashimira abantu bose bakomeje kumwereka ko bamushyigikiye.

Gashayija mu rugendo rwo kuzenguruka Uturere tw’u Rwanda rwa 2017 abaturage bamuhaga ku byo bejeje

Mu ngendo Ziiro The Hero akora yitwaza ihema bwakwira agacumbika ahegereye icyicaro cy’ubuyobozi yaba ku Murenge n’ahandi yabona umutekano.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up