
Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ikinyamakuru impamba.com cyegereye umuhanzi Munyanshoza umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka, avuga ko indirimbo zo kwibuka zigira injyana yazo ndetse agira n’icyo avuga ku bana bifuza kugera ikirenge mu cy’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka.
Mu kiganiro na impamba.com Munyanshoza yavuze ko abo bana batangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka nubwo bazi kuririmba neza, ariko bakeneye amahugurwa ati “burya indirimbo yo kwibuka igira injyana yayo ndetse ikagira n’uburyo itanga ubutumwa, ukagira n’imvugo ugomba kuvuga n’uburyo nawe uyiririmba, iyo uri kuri “Scene” abantu bakureba, uburyo uba witwaye na byo hari uburyo bigomba gukorwa atari ugupfa kubikora uko ushatse”.
Munyanshoza avuga ku bana bahimba muri iki gihe yagize ati “birashoboka ko hari abandi bana batangira guhimba, ariko ugasanga haracyari injyana zindi basa n’aho babyitiranya, ariko ngira ngo hajya habaho niba umuhanzi akiri muto ajye agisha inama abakuru, guhanga byo barahanga, baririmba neza, ariko bakamenya ngo se umuntu yakoresha izihe mvugo, ni gute umuntu yakwitwara, ni izihe njyana zijyanye no kwibuka ni cyo nsanga cyashyirwamo imbaraga”.
Munyanshoza yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yagize ubutumwa atanga aho yabasabye kwibuka ari benshi kandi bafatana mu mugongo. Yanavuze ko mu kwibuka bigomba kujyana no kubaka ejo hazaza heza ati “ibyabaye ntibiduherane, twubake ejo hazaza heza”.
Zimwe mu ndirimbo za Munyanshoza harimo: Mibirizi, Impamvu yo kwizera, Nyabarongo, Duhore tubibuka, Jenoside ntikagaruke n’izindi yagiye aririmba avuga ku tundi duce tw’u Rwanda twabereyemo Jenoside.