
Perezida Paul Kagame avuga ko kwibuka ari ibintu bizahoraho, kandi ko Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo kwibuka ari kamere.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakaba bayoboye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, aho bamaze gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umukuru w’igihugu yabanje gushimira abashyitsi n’inshuti z’igihugu zihora zizirikana kwifatanya n’u Rwanda ku munsi nk’uyu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “iyo amateka agiye hanze bituma abantu bakomeza kumva ukuri, ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho, iyi nshuro ni iya 24 twibuka ariko uko biba bisa ni nk’aho ari ku nshuro ya mbere, Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”
Yakomeje agira ati “Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu, iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya, bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba, bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”
Perezida Kagame yakomeje agira at “Bitwibutsa ko ari twebwe Abanyarwanda turi ku isonga mu gukemura ibibazo byacu. Bitwibutsa ko amateka mabi ashobora guturuka n’ahandi, cyangwa se ab’ahandi bakagutiza umurindi.”
Biteganijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira urugendo rwo Kwibuka ( Walk to remember) , ni urugendo ruza guhera ku Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda rukageza kuri sitade Amahoro i Remera, ahaza kubera umugoroba wo kwibuka.
Thank u Mr President