
Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, aremeza ko umuhanzi afite uruhare kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazibagirana, kuko ubutumwa atanga bugera kuri benshi kandi mu gihe gito.
Ubwo Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikinyamakuru impamba.com cyagereye Munyanshoza uzwiho kugira indirimbo nyinshi zo kwibuka avuga ko umuhanzi afite uruhare kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazibagirana, ati “umuhanzi afite uruhare kugira ngo ibyabaye bitazibagirana, iyo umuhanzi abicishije mu nganzo ye ubutumwa atanga kubera ko akenshi buca mu ndirimbo cyangwa imivugo cyangwa mu bundi buhanzi biba nka kayira kagana imitima ku buryo bworoshye”.
Munyanshoza mu gushimangira uruhare rw’umuhanzi kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atazibagirana yagize ati “indirimbo akora zisakara ahantu hose kandi mu mwanya muto ni yo mpamvu rero, abahanzi bafite uruhare runini mu gusakaza ubutumwa bugamije kugira ngo dukomeze twibuke amateka yabaye muri Jenoside”.
Ubu, Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyanshoza yahimbye indirimbo ebyiri zo kwibuka harimo ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yise “Twibuke Twiyubaka” indi yitwa “Iwacu ntihakazime”.
Izindi ndirimbo za Munuanshoza zo kwibuka zamenyekanye ni: Umunsi avuka, Nyanza ya Butare, Imfura zo ku Mugote, Duhore tubibuka, Kimironko, Nyabarongo n’izindi.