Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura

Bishop Kayinamura Samuel Perezida wa CPR

Ibi ni ibyatangajwe na Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 mu Rwanda hatangiraga inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari yiga ku ndangagaciro mu burezi bwo mu mashuri y’Abaprotesitanti no kubaka umuco w’amahoro mu mashuri yo mu Rwanda ,Congo Kinshasa n’u Burundi.

Kabatesi Emerithe umukozi muri REB ushinzwe amahugurwa

Afungura iyi nama Madame Kabatesi Emerithe,ushinzwe amahugurwa mu mashuri yigisha kwigisha, yavuze ko uburezi ari yo nkingi y’iterambere rirambye ryafasha aka karere mu gusohoka mu bibazo bitandukanye kagiye gacamo birimo intambara n’ubukene,aboneraho gusaba abitabiriye inama kuba imbarutso n’urumuri mu kubaka amahoro muri aka karere .

Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko Afurika ari umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye bityo asaba abitabiriye iyi nama gushyira hamwe muri byose nk’uko Imana ibibasaba bakaba ibikoresho mu kubaka amahoro muri aka karere

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko agace ka Goma na Bukavu bo bemeza ko bazungukira byinshi muri iyi nama kuko igihugu cyabo basanga gikeneye amahoro kandi bakaba bifuza kuba ku isonga mu kubikangurira abandi binyuze mu burezi

Iyi nama izamara iminsi ine ikaba yarateguwe n’Inama y’Aprotestanti mu Rwanda (CPR) biciye mu ishami ryabo ry’Uburezi (BNP) ihuje abantu bagera kuri 90 bahagaririye uburezi muri kano karere ,abarimu bahagarariye abandi n’Abanyeshuri.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera muri 90

Mu biganiro bizatangwa harimo ibizibanda ku ndangagaciro z’aba protestanti ,amasomo ku burenganzira bwa muntu,amasomo mu gukemura amakimbirane hatabayeho urugomo,kubungabunga ibidukikije hakazanabaho gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi kugira ngo basobanurirwe amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up