Rwamagana:Haravugwa ababyeyi banga gufata imfashanyo zigenerwa abana bagaragaweho ibibazo by’imirire mibi

Aha mu gikorwa cyo kurwanya imirire mibi kigeze kubera mu Ntara y’Iburasirazuba(Ifoti/KT)

Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hari abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu gihe hari ababyeyi bigaragara ko badashaka kwitabira gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Umudugudu wa Kabuye ni umwe mu midugudu urimo ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni bo barimo gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima basanze bari mu ibara ry’umutuku abandi 4 bari mu ibara ry’umuhondo

Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi, ariko ababyeyi babo bakaba badashaka gufata imfashanyo bahabwa

Uyu mujyanama aragira ati “dufite ikibazo cy’ababyeyi badashaka gukurikiza gahunda zo gufasha abana gahunda yo kuboneza imirire kuko tubabwira kujya gufata ifu y’abana ntibajyeyo hari uwabyanze kandi ari mu ibara ry’umuhondo ,twebwe biratugora hari ababyeyi batajya bitabira igikoni cy’umudugudu kandi abana babo bafite ibibazo by’imirire”.

Abaturage barasabira ibihano abadashaka kwitabira gahunda zo kuboneza imirire y’abana

Umwe mu baturage utuye mu mujyi wa Rwamagana avuga ko hari abaturage bafite abana bafite ibibazo by’imirire mibi banga kwitabira gahunda zo kuboneza imirire, ati “hari ababyeyi bafite ubujiji umujyanama w’ubuzima abwira ko umwana bamupimye bagasanga afite ikibazo cy’imirire mibi, abenshi ntibabyemera bakanga no kujya kwitabira igikoni cy’umudugudu kugira ngo abana bafashwe ugasanga batinya ko ngo bavuga ko barwaje bwaki ,abatabyitabira ubuyobozi bukwiye kubashakira ibihano”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro buremeza ko bwahagurikiye kurwanya imirire mibi ,bugashyirwaho gahunda y’iminsi 12 yo kurwanya imirire mibi nkuko byemezwa na Mikebanyi Emmanuel umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba asanzwe ashinzwe irangamimerere

Mikebanyi yagize ati “hashyizweho ingamba zo kurwanya imirire mibi,hari nka gahunda y’iminsi 12 y’igikoni cy’umudugudu abana bafite ibibazo by’imirire bakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima bagahabwa indyo yuzuye twahaye ubufasha imidugudu tubaha amafaranga yo kugura amata ahabwa abana byagaragayeho ko bameze nabi barimo gukurikiranirwa kwa muganga”.

Mikebanyi akomeza avuga ko ababyeyi batitabira gahunda zo kuboneza imirire bagiye kubakurikirana, ati “ababyeyi batitabira gahunda zo gufasha abana bafite ibibazo by’imirire ayo makuru ntayo twari dufite ,ubu tugiye kubikurikirana kugira ngo abana bose babashe gufashwa uko bikwiye,nibiba ngombwa aho bizagaragara ko hari abadashaka kwitabira gahunda zabashyiriweho tuzabasangayo tubafashe kubyumva neza”.

Mu nama nyunguranabiterezo yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’inzego z’ubuzima mu ntara, bagaragaje ko hari ikibazo cy’imirire mibi hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo ,abana bari munsi y’imyaka 5 muri 2015 yagaragazaje ko 38% bafite ibibazo by’imirire mibi

Muri iyo nama hafashwe ingamba zo guca burundu ikibazo cy’imirire mibi,abayobozi basabwe kwigisha abaturage guteka indyo yuzuye no kugira akarima k’igikoni,baniyemeje gushyiraho uburyo umunsi ku munsi bwo gukurikirana imiryango yagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up