Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bagiye kuvana amafaranga yabo mu ihembe

Abavuzi ba gakondo mu gihe cy’inteko rusange

Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “UMUAGA” batangije ikimina kibimburira umushinga bafite wo gutangiza banki yabo mu rwego rwo kuva muri gakondo yo ku bitsa mu ihembe.

Aba bavuzi ba gakondo bakoze inteko rusange kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, bahita batangiza ikimina, ariko ikigamijwe ari uko mu minsi iri mbere bazaba bafite banki yabo yo kubitsa no kugurizanya.

Nyagasaza uyoboye ikimina cy’abavuzi ba gakondo, Sibomana uyobora UMUAGA na Safari Adrien Umunyamabanga Mukuru

Sibomana Jean Boso Umuyobozi w’Umuryango Mugari w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (UMUAGA International Medicine) mu gusobanura ko bagiye kuvana amafaranga mu ihembe akabikwa muri banki yagize ati “uyu munsi twabashije gukura amafaranga mu mahembe bamwe niho bajyaga bayabika, baranze kuyabika muri banki, benshi banga umurongo wo kuri banki, abandi ntibaba banabizi bazi ko ari ukuyabika mu ihembe, rero turimo turakora ubukangurambaga kugira ngo aho umuvuzi gakondo ari hose abashe kwitabira iyi gahunda twashyizeho y’amatsinda y’abavuzi ba gakondo, kugira ngo tubashe kuzamurana tukabasha kwizigama kugira ngo tubashe gukora banki izaba ihuriwemo n’abavuzi gakondo bose mu gihugu”.

Gasongo Jean ukomoka mu Karere ka Musanze, ukorera ubuvuzi bwa gakondo mu Murenge wa Cyuve yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko bakoze inama bemeranya ko buri cyumweru hari umusanzu buri muvuzi azajya atanga mu rwego rwo gutangiza banki.

Gasongo Jean ukorera ubuvuzi bwa gakondo mu Karere ka Musanze

Gasongo na none yagize icyo avuga mu kuba hari abavuzi ba gakondo bashobora kuba bakibitsa mu ihembe ati ‘uzi ko ubundi abavuzi ba gakondo ni Abanyarwanda bagwiriyemo abantu bafite impano mu bimera kubera ko ibyo bakoresha bamwe bagiye babisigirwa n’abakurambere babo kuko iterambere ryari rikiri hasi, niko batamenyaga agaciro k’ibigezweho nk’amabanki ariho muri iki gihe bigatuma iyo babonaga amafaranga bifashisha amahembe y’inka zabazwe, bagashyiramo amafaranga yabo bakagira ahantu bayataba, ariko muri iki gihe iterambere riragenda ritugeraho rero, dufite abantu bajijutse bamwe bagenda bahugura abandi n’abo basaza bakumva ko ari byiza gushyira amafaranga mu mabanki”.

Usabuwera Jeanette w’imyaka 31 ukorera ubuvuzi bwa gakondo mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali nawe yashimangiye ko umushinga wo gutangiza banki uzagerwaho.

Usabuwera Jeanette umuvuzi wa gakondo ukorera mu Murenge wa Kimisagara

Usabuwera yagize ati “kugira ngo uyu mushinga wa banki uzagerweho birasaba ko dushyira hamwe kandi tugashyiramo ingufu n’ubushake”.

Safari Adrien Umunyamabanga w’Umuryango Mugari w’Abavuzi ba Gakondo (UMUAGA) we yavuze ko gutangiza icyo kimina ari intambwe abavuzi ba gakondo bateye yari imaze igihe kuko babanje guhuza abanyamuryango , ubu bikaba bigeze mu rwego rw’amatsinda amafaranga abonetse agashyirwa kuri konti.

Safari avuga ko hari n’indi mishinga abavuzi ba gakondo bafite harimo no gushyiraho ibitaro ati “twizera ko tuzabigeraho”.

Lisiti ya bamwe mu bavuzi ba gakondo bitabiriye inteko rusange ya UMUAGA

Aba bavuzi ba gakondo bahise bashyiraho ubuyobozi bw’ikimina, aho Perezida yabaye Nyagasaza Emmanuel, Visi  Perezida aba Uwineza Denise, Umunyamabanga aba Nyangabo Jean Louis, Umubitsi yabaye Sibomana Jean Bosco.

Nyuma yo gukora inama yo gutangiza ikimina na banki bafashe amafunguro

Mu myanya y’abajyanama hatowe Mpongempite Jean Pierre, Mbarabukeye Vincent, Nsabawera Jeanette na Mukeshimana Seth.

Mu bagenzuzi, hatowe Bizumutima Focus, Kimonyo Yusufu, Furaha Olive, Bazibuka François na Twagirimana Adolph.

Nyuma y’intego rusange bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *