Abahanzi nigiraho ni benshi ariko uwo mfatiraho urugero n’umwe gusa– Ngarukiye

Ngarukiye Daniel ufite ubuhanga mu gucuranga inanga (Ifoto/Inyarwanda)

Ngarukiye Daniel,umuhanzi uzwiho gukoresha ibihangano bya gakondo nyarwanda uwo afatiraho urugero ni nyakwigendera Sentore Athanase gusa.

Ngarukiye ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu Bufaransa, ariko agakorera muzika mu Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na Impamba.com, Ngarukiye yavuze ko hari abahanzi benshi yigiraho byinshi, ariko uwo afatiraho urugero ari umwe rukumbi. Avuga ko haba kuririmba, gucuranga no guhamiriza byose abikomora kuri Sentore kuko ari we watumye aba uwo ari uyu munsi, ati “Njyewe umuhanzi mfatiraho urugero ni umwe gusa ni Sentore Athanase kuko ni we watumye mba uwo ndiwe uyu munsi, ariko abo nigiraho ni benshi nka Rujindiri, Kabarera Viateur, Bwanakweri mu Rukerereza, Muyango, Masamba, Sophia, Sebatunzi na Uwera Florida”.

 Buri muhanzi n’icyo amwigiraho

Ngarukiye avuga ko Sentore yamureze ari yo mpamvu atamutindaho cyane naho Rujindiri yari afite ubuhanga ntagereranywa mu gucuranga inanga ati “iyo yakoraga mu mitana yibwira abatanazi ndavuga akoze mu muhogo bose barahungaga.Kubura Rujindiri mu ruhando rwa muzika nyarwanda ni ukunyagwa zigahera.”

Ngarukiye yagize ati “Kabarera Viateur ubusanzwe yari umupadiri, ariko akagira ubuhanga nawe mu gukirigita inanga. Urutango ni imwe mu nanga ye yamenyekanye cyane. Akaba yaragiraga umwihariko wo gucuranga inanga z’urwenya abantu bakabimukundira cyane. Bwanakweri Abatamuzi bazi indirimbo yaririmbye yise’ Bagore beza’. Akaba yarabarizwaga mu Rukerereza ariko akagira by’umwihariko ijwi ridasanzwe”.

Kuri Muyango ni Perezida w’Itorero ry’igihugu akaba azwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Sabizeze, Karame uwangabiye n’izindi. Avuga ko amwemera nk’umwe mu bafite ijwi ry’umwimerere ati “ndamutse mvuze ubuhanga bwe bwakwira bugacya.”

Ngarukiye avuga kuri Masamba yagize, ati “Masamba nawe sindi bumuvugeho byinshi kuko mwese mu Rwanda nta muntu utamuzi, ari mu mubanga bake basigaye ahubwo Imana ikomeze imuragire kugira ngo abatoya nanjye ndimo dukomeze tumwigireho.”

Naho avuga kuri Sophia wamenyekanye mu nanga yise “Nkwashi” yagize ati “ Nawe simuvugaho byinhsi kuko muvuze narondogora kandi nta mwana wo kurondogora,mu gihugu hose hari aho mwari mwumva umubyeyi cyangwa umugore ufite ibigwi nk’ibye? Ikindi yabyawe n’umuhanzi Kirusu Thomas.”

Ngarukiye avuga ko nta kintu kinini yavuga kuri nyakwigendera Sebatunzi ngo kuko n’iyonka iramuzi. Nyirabisabo, Rukara rwa bishingwe izo zose ni Sebatunzi wazicuranze n’izindi nyinshi cyane ati “ubuhanga bwe sinabona uko mbusobanura kuko yari yihariye cyane.”

Uwera Florida we amufata nk’umubyeyi ukuze gusa ugifite imbaraga. Avuga ko Uwera Florida ari we mugore mu Rwanda wagize ijwi ridasanzwe kurusha abandi bose. Ngarukiye asanga kuzabona umuntu uzaririmva nka Florida biri kure cyane.

Inzovu, inkuru nziza, Bakobwa mwirira, ni zimwe mu zo Uwera yaririmbye.

Ngarukiye yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Why did she lie to me”, Ikibunge n’izindi. Ni umwe mu bahanzi barezwe na Sentore Athanase nyuma ya Jules Sentore, Lionel Sentore ubarizwa mu Bububiligi na King Bayo ubarizwa muri Mali.

Ngarukiye akaba yarashakanye n’Umunyarumaniya bakaba bafitanye umwana wa kabiri nyuma yo kubura imfura yabo.

Yanditswe na Usher Olivier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *