Umuhanzi Fulgence yagaragaje igihombo yatewe no kubura umugabo umeze nka Muyoboke

Umuhanzi Fulgence Bigirimana

Umuhanzi Fulgence Bigirimana wamenyekanye mu myaka ya 2007 mu ndirimbo nka Musaninyange, Unsange n’izindi, yagaragaje uburyo muzika ye itagize icyo imugezaho kubera kubura umuntu ushobora kumwitaho (manager) nk’uko Muyoboke hari abo yafashije kumenyekana bikabagirira akamaro.

Mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, na none Fulgence yasabye abahanzi kujya bibuka gushimira uwabafashije kandi bigakorerwa mu ruhame.

Mu kugana ku musozo uyu muhanzi arasaba Muyoboke kudacika intege nyuma y’uburyo abahanzi yafashije bamwitwaraho, nyuma yo kuzamuka. Fulgence na none agaragaza uburyo Muyoboke agifite igihe cyo gukora n’andi makeka azagera no ku rwego mpuzamahanga.

Muyoboke yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo: Tom Close, Itsinda rya Dream Boys, itsinda rya Urban Boys, Social Mula, Kid Gaju na Charly na Nina batandukanye mu minsi ishize.

Nyuma y’uko Fulgence iby’ubuziki bitakomeje kumwinjiriza amafaranga ubwo yabaga i Kigali byabaye ngombwa ko asubira ku ivuko mu Karere ka Gakenke ari naho abarizwa muri iyi minsi.

Amakuru umuhanzi Fulgence yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook

Ubutumwa Fulgence yanditse bugira buti “Amahoro muvandimwe Alexis Muyoboke kandi nshuti ya music nyarwanda. By’ukuri nakurikiranye ubuzima bwawe muri urwo ruhando nsanga utajya uhusha intego haba uko music yari hasi icyo gihe ntawari ku ruhande rwawe wacitse intege yemwe nubwo ubushobozi bwari buke uwo wafashije wese yateye intambwe ibyo nkaba nkeka ko byaterwaga n’imikoranire myiza yawe nabo nawe witabazaga harimo n’itangazamakuru nubwo atari bose mu bo wagerageje kuba hafi iyo mutandukanye kimwe n’abafashwa n’andi ma labels abafasha kuzamuka batangira kubashinja ubuhemu no kwikubira, njye ndibo nabanza nkishinja ahubwo kwiyemera kuko bwaba ari ubuntu bw’Imana ikoreye muri Muyoboke n’abandi nkawe bagize uwo muhate wo kuzamura impano y’umuntu atitaye kw’isano. Ikibazo nagakwiye kubaza abahanzi bose mumaze gutandukana n’ababafasha nababazango ese iyo murebye mu Rwanda impano zirimo iyo hataboneka amahirwe mwagize yo guhura na Muyoboke n’abandi nkawe bakabazamura mubona hari icyo mwarushaga abandi? Nakwibwirira undi uzagira amahirwe mugahura cg label imufasha ko nanabona agize aho agera najya gusezera uwamuzamuye azatumize imbaga ashimire mu ruhame umurimo ukomeye yakorewe. utakwemera ibyo mvuze azaze muhe ubuhamya.Ese mu gihe cyanjye nka Nyirimitoma uko banyitaga hari uwari kubasha kumpagarara imbere cyangwa n’ubu mbonye amahirwe nkaya bo bose?Ariko nyine kubera amahirwe ntagize yo guhura n’abameze nka Muyoboke nakubye amavi ariko biba iby’ubusa erega nta mugabo umwe bavandimwe! Alexis rero ntugacike intege kubw’ibyo uhura nabyo muri ubu buzima kuko uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye, kandi kuko ineza uyisanga imbere birashoboko ugiye kuzaterura igikombe cy’isi ku muhanzi uzaba wazamuye atari mpuzamahanga gusa,ahubwo kw’isi yose bakamenya uwo muhanzi.Fulgence AKA Nyamusaninyange,Nyirimitoma ,Unsange, . .. .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *