Abashinzwe imikino y’abafite ubumuga bagiye gukorera ku mihigo

Bamwe mu bagize komite ya NPC Rwanda mu gihe cy’inteko rusange (uvuye ibumoso ni Iriza Dinah, Safari William na Murema Jean Baptiste (Ifoto/Pascal B)

Mu nteko rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yateranye kuri uyu wa Gatandatu, bimwe mu byemejwe harimo kuba abashinzwe imikino mu turere bagiye kujya bahiga.

Murema Jean Baptiste umuyobozi wa NPC Rwanda

Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda yabwiye abanyamakuru ko buri gace k’u Rwanda gashobora kugira umukino gateza imbere kandi ugahiga iyindi.Aha yatanze urugero nko mu Karere ka Rubavu aho umukino wo koga ushobora guhabwa imbaraga ugakomera ku rwego rw’igihugu, kimwe n’uko mu Karere ka Gicumbi umukino wo gusiganwa ku maguru (athletics) ushobora kwitabwaho hakajya havayo abakinnyi bakomeye.

Abanyamuryango ba NPC Rwanda mu nteko rusange

Rugwiro Audace ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’igingo (Football amputee) we yavuze ko icyo azahiga ari ukugira abakinnyi bakomeye bahatana ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’uyu mupira ukamenyekana mu Rwanda hose.

Nkurayija Jean Pierre umugenzuzi w’imari muri NPC yafashe ijambo agira ubutumwa atanga
Abanyamuryango ba NPC Rwanda mu nteko rusange
Bafashe ifoto y’urwibutso
Rugwiro Audace
Basoje biragiza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up