
Buri mukobwa wakiniye ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu guhatanira itike yo kwitabira shampiyona y’Isi izabera mu Buholande muri Nyakanga 2018, Minisiteri ya Siporo n’Umuco iherutse kumuha amafaranga y’agahimbazamusyi (prime) gahwanye na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frs).
Aba bakinnyi bahawe ayo mafaranga nyuma y’uko abahungu begukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika yabereye mu Rwanda umwaka ushize, bo buri umwe yari yagenewe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe muri aba bakinnyi ba Sitting Volleyball batangarije ikinyamakuru impamba.com ko aya mafaranga azabafasha mu iterambere ryabo kuko ari ubwa mbere bahawe amafaranga angana gutyo.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yabonye itike yo gukina shampiyona y’isi nyuma yo gutsinda Misiri ku mukino wa nyuma warangiye ari 25-14, 25-20 na 25-11. Iyi mikino yo ku rwego rwa Afurika ikaba yarabaye muri Nzeli 2017.
Ubu ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yaba mu bagabo n’abagore irakora imyitozo kuri Sitade Amahoro mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’Isi izabera mu Buholande muri Nyakanga 2018.