Abakinnyi bo mu bindi bihugu baturusha kwitegura-Hakizimana

Hakizimana John

Ikipe y’u Rwanda iherutse kwitabira shampiyona y’isi yabereye muri Espagne iba iya 16, Hakizimana John witabiriye aya masiganwa avuga ko icyo abandi babarusha ari ukwitegura.

Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyabazaga John Hakizimana icyo abandi bamuje imbere bamurusha, yasubije ati “barandusha kwitegura kuko hari aho byageze muri 10km ndi imbere ndetse kugera nko muri cumi na bitatu, bandusha imyitozo”.

Gusa uyu mukinnyi yavuze ko ibihe yagize byari byiza, nk’uko yabibwiwe n’abatoza batandukanye b’imikino ngororamubiri (athletics).

Abakurikiranira hafi iby’iyi mikino bemeza ko nubwo abakinnyi bagize ibihe byiza, ariko mu rwego rw’imyanya ari ubwa mbere baje ku mwanya mubi.

Umwe yagize ati “Nta bwo u Rwanda rurarenga ku mwanya wa 11 mu mikino yose, yaba Cross Country cyangwa Half Marathon”.

Undi uri mu bantu bamenyekanye mu mikino ngororamubiri wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “ubundi abakinnyi ku giti cyabo babiri bitwaye neza ukurikije performance zabo kuko Abanyarwada bagiye bakora iminota 62 kuri Semi Marathon nta bwo ari benshi, gusa m urwego rw’amakipe y’ibihugu nta bwo bitwaye neza bitwaye nabi cyane nta na rimwe u Rwanda rwabonye uriya mwanya wa nyuma kuriya. Uhereye muri 2007,Udine (Italy) twabaye aba 6, Brazil naho tuba aba 6 ubanza ari 2008 sinibuka imyaka, nyuma mu Bwongereza naho twabaye aba9 ndakeka kuko jye nayikinnye inshuro 3 ndi mu ikipe hamwe na Disi ,Sylvain na Simukeka, iyindi iheruka u Rwanda rwabaye urwa 6 na bwo iyi rero nibwo babaye aba nyuma”.

Uyu mukinnyi yemeza ko ikibazo kiri mu mikino ngororamubiri mu Rwanda muri iki gihe ari uburyo abantu bategurwa.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda riri gushaka abakinnyi bashoboye

Ndacyayisenga Jean Pierre ushinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) nawe yemeje ko abakinnyi baserukiye igihugu muri Espagne batitwaye neza, ariko ubu icyo kibazo kiri gushakirwa umuti kugira ngo bitazongera.

Ubu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda rikaba riri gutoranya abakinnyi mu Turere twose tw’Igihugu mu rwego rwo gushaka abakinnyi bashoboye.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri muri Espagne bakaruhesha umwanya wa 16 ni: Hakizimana John, Gakuru David na Hitimana Noel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up