Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi

Mike Kawooya (iburyo) n’Umunyarwanda Christian Hambimana bakunze guhatana mu marushanwa mpuzamahanga ya Squash

Umukino wa Squash ujya gukinwa nka Tennis ariko wo ukaba ukinirwa mu nzu umaze mu Rwanda imyaka 31 n’umwe, ariko ntuzwi.

Uyu mukino ukinirwa muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga ari naho watangiriye mu mwaka wa 1987 uzanywe n’Ababiligi.

Nshimiyimana Jean Pierre, umutoza wa Squash muri Cercle Sportif de Kigali, avuga ko asanga impamvu uyu mukino utarigeze umunyekana n’abawuzanye babigizemo uruhare ati “bimwe mu bituma uyu mukino utameyekana hari kuba ukinwa n’abantu ku giti cyabo (individual), gukinirwa mu nzu, kuba ukinwa n’abantu bake ndetse n’Ababirigi bawuzanye bashakaga gukina ku giti cyabo”.

Jean Pierre yemeza ko mu biguhugu bikoresha Icyongereza ariho umukino wa Squash wateye imbere.

Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Squash ikigo cya Cercle muri 2013 cyubatse ikibuga cya kabiri naho Kaminuza ya SFB nayo yubaka icyayo muri 2012.

Nshimiyimana yemeza ko ubu bari muri gahunda yo gushinga ishyirahamwe (Federation) kuko ubu mu Rwanda hari amakipe atatu ya Squash harimo amakipe abiri akinira mu Rugunga n’indi imwe ikinira i Mburabuturo mu cyahoze ari SFB.

Hari undi mugabo witwa Didier utuye i Kibagabaga wakiniraga Squash iwe ariko mu rwego rwo kwishimisha bitari mu rwgo rw’ikipe.

Umukinnyi mu Rwanda wamenyekanye mu mukino wa Squash ni Muhoza Jean d’Amour wakuseguserukiraga u Rwanda mu mikino mpuzamahanga nko mu Bufaransa na Espagne, ubu akaba aba mu Burayi.

Nyuma y’uko Muhoza yagiye kuba mu Burayi, Squash mu Rwanda yabaye nk’isubira inyuma, ariko ubu hari abandi bakinnyi batangiye kugera ikirenge mu cye barimo uwitwa Habimana Christian ndetse uherutse no muri Sierraleone gutoza abana bitabiriye imikino yo mu bihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth Games).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up