Mu batoza ba Handball mu Rwanda hahembwa mbarwa, menya ingaruka bifite kuri uyu mukino

Aba ni bamwe mu batoza ba Handball mu Rwanda uyu ufashe umupira yamenyekanye ku izina rya Miss(Ifoto/Bakomere P)

Mu batoza ba Handball mu Rwanda mu makipe atandukanye bake ni bo bafite umushahara uhoraho abandi bagenerwa agahimbazamushyi nk’intica ntikize, bikaba bifite ingaruka kuri uyu mukino wageze mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1983.

Amakuru atangazwa n’umwe mu batoza ba Handball mu Rwanda, ariko wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko abatoza bahembwa ari ab’amakipe ashingiye kuri Leta.

Bamwe muri abo batoza bahembwa harimo Bagirishya Anaclet utoza APR Handball Club, akaba ahembwa amafaranga agera mu bihumbi Magana ane, ariko nawe umutoza we wungirije Munyangondo Jean Marie Vianney akaba we ashobora kuba nta mushahara agira uhoraho ahubwo ajya agenerwa agahimbazamusyi rimwe na rimwe.

Undi mutoza uhembwa mu buryo buhoraho ni Dismas Turatsinze utoza ikipe ya Polisi ya Handball akaba ahembwa nk’umupolisi akagenerwa n’agahimbazamusyi kagera ku bihumbi ijana.

Mutarambirwa, umutoza wa St Aloys nawe nta mushahara agira uhoraho ahubwo agenerwa agahimbazamushyi katagera no ku bihumbi ijana, akabihuza n’akandi kazi.

Mudaharishema Sylvestre mu gihe yatozaga ikipe ya ES Kigoma yakundaga kuza mu myanya itatu ya mbere mu marushanwa ya Handball abera mu Rwanda, yakunze guhembwa amafaranga atarenga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frs) ku kwezi. Mu minsi ishize Mudaharishema yinubiye umushahara yahabwaga ajya gushaka indi kipe atoza yo mu Majyaruguru ya ES Ki ayihesha igikombe cy’umunsi w’Intwari muri Gashyantare 2018, ariko ES Kigoma yahise isubukura ibiganiro nawe kugira ngo agaruke muri iyo kipe.

Umutoza Dida ubwo yatozaga ikipe ya Kibogora Polytechnic ubu yamaze gusenyuka nawe nta mushahara yahabwaga ahubwo yagenerwaga agahimbazamusyi gusa, ubu akaba yarakomereje mu ikipe y’ishuri rya Minyove mu Karere ka Rusizi aho nabwo agenerwa agahimbazamushyi gusa.

Aba batoza nubwo benshi badahemberwa akazi k’ubutoza ariko barangwa n’urugwiro

Umwe mu batoza wavuganye n’iki kinyamakuru yagize ati “impamvu abatoza badahembwa ni uko abashinze ayo makipe ntacyo bibinjiriza, ni umukino utagira abaterankunga, nta “marketing” tugira kuba muri Handball ni ukugira ngo umukino wacu udasenyuka”.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball akaba n’umwe mu babona umushahara buri kwezi yatangarije impamba.com ko impamvu abatoza ba Handball bandi badahembwa ari ikibazo cy’amikoro make ari mu makipe yabo, bikagera no mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND). Anaclet avuga ko amakipe nta bushobozi afite bwo kuba yagura umukinnyi ukomeye hanze, ati “dufite abatoza benshi bashoboye kandi babyize, ariko ntibashobora gutoza”.

Ingaruka mu kuba nta mishahara abatoza ba Handball mu Rwanda babona

Bagirishya Anaclet yemeza ko kuba abatoza bo mu makipe badahembwa bifite ingaruka ati “ingaruka zirahari kuko n’umusaruro ku rwego mpuzamahanga ujya hasi umutoza udahembwa ntiyatanga umusaruro”.

Bagirishya ashimangira ko kuba abatoza bo mu yandi makipe badahembwa biri no mu bituma akenshi ikipe ya APR na Police ari yo akunze guhura ku mukino wa nyuma.

Ngarambe Jean Paul Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yemeje ko mu gihe cyose umutoza ari umukorerabushake atoza rimwe ikindi gihe akajya gushaka imibereho ahandi.

Gusa kuba abatoza mu makipe badahembwa nawe ashimangira ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke mu makipe yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up