
Muhire Jean Claude uzwi ku izina rya Jay C ni umwe mu bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) rya 2018, uyu muhanzi icyamuvunnye kurusha ibindi ni ukumenyekana.
Jay C avuga ko agitangira gushyira ahagaragara ibihangano icyo yabanje gushaka ni ukugira ngo abanyamakuru bamumenye ndetse n’abatunganya indirimbo kuko bari mu bagira uruhare kugira ngo umuhanzi amenyekane.
Jay C wamenyekanye mu ndirimbo nka Isengesho ry’igisambo, Isugi, I’am Back yaririmbanye na Bruce Melodie, Sibomana n’izindi mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “mu bintu byangoye ngitangira ni process ya promotion (kumenyekana) kuvugana n’abanyamakuru biba bigoye, aba producer kuvugana nabo biragora”.
Jay C, avuga ko mbere y’uko abaturage bemera umuhanzi, agomba kubanza kwemerwa n’abanyamakuru ndetse ndetse n’abatunganya indirimbo(producers).
Uyu muhanzi na none yavuze uburyo agitangira kwigaragaza muri muzika byahuriranye no gushaka umugore, bituma abanza gutuza,nyuma atangira gutekereza uko yahuza impano ye n’izindi nshingano,ari na bwo yatangiye kujya akorana indirimbo n’abahanzi bazwi.
Ngo mu byo Jay C yakoze byose nyuma yo gushaka yagishaga inama umugore we ari na bwo nyuma yaje guhindura imikorere ati “nyuma naje gusanga ntarakoraga neza nyuma yo guhindura imikorere Abanyarwanda bakanyishimira ni byo byangejeje muri Guma Guma”.

