
Imyaka igiye kuba icumi umuhanzi Minani Rwema wamenyekanye mu indirimbo zakunzwe nka: Sur La Terre, Marayika, Rubera, Kigali nziza n’izindi yitabye Imana azize uburwayi, umuryango we uravuga ko umurage yabasigiye uzakomeza kubabera impamba.
Minani Rwema yitabye Imana tariki ya 30 Werurwe 2008 mu Buhinde nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.
Mu kiganiroJackie Minani wahoze ari umufasha wa nyakwigendera Minani Rwema yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2018 umuryango wa Minani witeguye kumwibuka.
Jackie Minani yagize icyo abwira abakunzi b’ibihangano bya Minani ati “mu muryango ntabwo tumufata nk’aho yapfuye,uko twamwiyumvagamo byarakomeje, uko yabanaga n’abantu, urukundo yagiraga bidutera ishema, abana be ntibashobora kumwibagirwa”.
Uwahoze ari umufasha wa Minani Rwema yakomeje agira ati “tugumana agaciro ke kubera ukuntu yitwaye n’abandi barebereho yaranzwe no kubana, gukundana no kwihesha agaciro”.
Umwana mukuru Minani Rwema yasize yitwa Agasaro ubu akaba afite imyaka 14.

Indirimbo za Minani Rwema zakunzwe gucururizwa muri Caritas no ku kibuga cy’indege i Kanombe, ariko ubu ntizikigurwa cyane ndetse n’umuryango wamwitiriwe witwaga Fondation Minani wari uyobowe na Joseph Nshimiye ntugikora. Uyu muryango wari uhuriwemo n’abahanzi ndetse n’abakunzi ba Minani Rwema, wakoraga ibikorwa by’ubugira neza mu rwego rwo kugera ikirenge mu cye, ariko wakoze igihe gito nyuma uzaguhagarara ku mpamvu zitigeze zitangazwa.
Uyu muhanzi naramwemeraga pe!!