
Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanenze imyambarire mibi yabonye ku bana bo mu Karere ka Burera, avuga ko ababyeyi bakwiye guhagurukira icyo kibazo.
Guverineri Gatabazi mu kunenga ababyeyi ba Burera nyuma y’igikorwa cya siporo kuri bose (Car free day” cyabaye mu mpera z’icyumweru yagize ati “aba bana tugiye i Kigali bakurira imodoka? Mwaje se mugiye mu mirima? Umuco mwihaye wo gukaraba mugiye ku ishuri ni uwa gikoloni”.
Yakomeje avuga uburyo hari abana baje bambaye imyambaro nk’iy’abagiye mu kiraro cy’inka.
Mu gushimangira ko ikosa ari iry’ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bambara nabi, Guverineri Gatabazi yabivuze muri aya magambo ati “si nabarenganya ndarenganya ba so na ba nyoko, isuku si ugutegereza Meya, bigomba gukorwa n’ababyeyi, ntitwabica ku ruhande, babyeyi mwatsinzwe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi yasabye abo ba byeyi ba Burera kugira isuku umuco, ati “turashaka ko isuku iba umuco ku nyungu zanyu”.
Chizanye Philomene umuturage wo mu Karere ka Burera yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko impamvu abana ba Burera bagira umwanda ari ikibazo gishingiye ku myumvire y’ababyeyi.

Cizanye avuga ko hari n’abambara nabi bitewe n’ikibazo cy’amikoro bityo abo na bo ubuyobozi hari icyo bwagombye kubafasha kugira ngo babone imyambaro.