
Hakizimana Gervais umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (Athletics), ariko witoreza mu Bufaransa, arasaba bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kwirinda gukoresha siporo mu bitemewe n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, ubwo yavugaga ku cyerekezo cy’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Hakizimana waje mu Rwanda kuhasoreza umwaka wa 2016 no kuhatangirira uwa 2017, yagize ubutumwa ageza kuri Minisiteri ishinzwe siporo mu Rwanda (MINISPOC), ati “MINISPOC ikurikirane Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda irebe ko ikora inshingano zayo neza igendeye ku mihigo yahize, Athletisme y’u Rwanda ntikwiye kuba akarima k’umuntu umwe, irebe n’abifashisha Athletisme bagakora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu, bamwe batoteza abakinnyi bakabahunga”.
Soma ikiganiro kirambuye Hakizimana yagiranye n’Ikinyamakuru impamba.com
Impamba.com (I): Mu myaka umaze mu mikino ngororamubiri waba umaze gukinira amakipe angahe?
Hakizimana Gervais (H. G): Nakiniye ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icyo gihe yatozwaga na Jean Pierre Karabaranga nyuma nkinira APR itozwa na Rwabuhihi Innocent ari nayo nkibarizwamo kugeza uyu munsi nubwo imyitozo nyikorera mu Bufaransa nkitabira n’amarushanwa ahabera undi wantoje mu ikipe y’Igihugu ni Rukenkanya Adolphe wo mu Burundi.
I: Ese ukinira APR Athletics Club nk’umusirikare cyangwa uyikinira nk’umusiviri?
H. G. Njye ndi umusirikare wemewe n’amategeko
I: Ese umwihariko usanga mu buzima bwa gisirikare na siporo ni uwuhe?
H .G: Igisirikare ntawe kigisha inama mu kumutegura biterwa n’ubunararibonye bwacyo
I: Igisirikare na siporo y’imikino ngororamubiri, ubihuza gute?
H. G: Mbihuza n’ibice biri mu gisirikare, muri ibyo bice harimo n’urwego rwa siporo
I: Abakinnyi bakomeye mu Rwanda abenshi ni abanyuze mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, ibanga riri mu gisirikare mu gufasha umuntu kugaragaza impano ye ni irihe?
H. G: Igisirikare kigufasha bitewe n’impano ufite n’ibindi byagufasha kuba umuntu ushyitse
I: Ubusanzwe gukunda igisirikare byakujemo gute?
H .G: Igisirikare nagikunze kuko muri Jenoside, abasirikare b’Inkotanyi bankuye mu gihuru ndi umwana ndokoka Jenoside
I: Ibihe byiza wagiriye muri APR ni ibihe?
H .G: Muri APR ntabwo nigeze ntsindwa irushanwa kubera moral na discipline
I: Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, ryagufashije mu iterambere rya siporo yawe?
H. G: Mu kuzamura impano yanjye Federation (RAF) ntacyo yamfashije, kuko amafaranga igihugu cyaduhaga (Frais de mission), federasiyo yarayaryaga
I: Watanga urugero rw’amafaranga yanyu, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ryaba ryarariye?
H. G: Urugero rwa hafi ni uko mu mwaka wa 2011 twitabiriye shampiyona y’isi ya “Cross country” yabereye muri Espagne, ariko amafaranga MINISPOC yatugeneye icyo gihe ntayo nabonye.
I: Ese kuki wahisemo kwicecekera ntubivuge icyo gihe?
H. G: Kwari ukugira ngo ntahangana n’abantu kandi ntabyo natojwe
I: Amarushanwa watsinze akagushimisha ukinira APR ni ayahe?
H. G: Ni imikino ya Cross Country yabereye i Beirut muri 2004, ikipe ya APR iba iya gatatu izana umudali wa Bronze.
I: Umwanya mwiza wagize mu Rwanda ni uwuhe?
H .G: Muri 2009 nabaye uwa kabiri mu marushanwa ya Cross Country yabereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana
I: Ubusanzwe wakoze sipro yo gusiganwa ahareshya gute?
H .G: Nasiganwe mu kwiruka metero ibihumbi bitanu, ibihumbi icumi, Kirometero 12, igice cya Marathon na Marathon (42KM)
I: Irushanwa rya mbere witabiriye mu Bufaransa waryitwayemo gute?
H. G: Muri, 2008 mu irushanwa rya mbere ry’igice cya Marato (Semi Marathon) nitabiriye mu Bufaransa nabaye uwa 17 nza mu bakinnyi 35 bahembwe
I: Bivugwa ko wagiye gukinira mu Bufaransa utwawe na mushiki wawe, ese byaba ari byo?
H. G: Oya, nta mushiki wanjye ngira mu Bufaransa, ngira mushiki wanjye umwe gusa kandi aba mu Rwanda i Masaka
I: Wavuye mu Rwanda ukora siporo yo gusiganwa ku maguru (course), ariko nyuma ukigera mu Bufaransa waje guhindura utangira gukina siporo yo kwiruka usimbuka ibinogo birimo amazi bita “Steeplechase”, byakujemo gute?
H. G: Umutoza wanjye witwa Philippe Plancke niwe wantoje gukina “Steeplechase”, ahereye ku miterere yanjye abiterwa n’uko yabonaga iyo siporo iri hasi mu Rwanda
I: Irushanwa watsinze rya “Steeplechase” ni irihe?
H. G: Ni irya Meeting ya Pezenas aho nabaye uwa kabiri mu kurushanwa ahareshya na metero ibihumbi bitatu, mpita nesa umuhigo (National Record) nkoresheje iminota 8 n’amasegonda 39.
I: Abavuze ko umukino wa Steeplechase wawugiyemo kuko wari umaze kunanirwa bo se wababwira iki? Ngo muri make ntayandi mahitamo wari ufite, ibyo wabivugaho iki?
H .G: Byavuzwe n’abantu bashakaga gupfobya ibyo nkora, ariko narigaragaje kugeza n’ubwo ibitangazamakuru mpuzamahanga byandikaga inkuru zimvugaho
I: Kuki se uyu mukino mu Rwanda udakinwa?
H. G: Ni ukubura abatekinisiye n’abahari ntibakoreshwe
I: Wumva hakorwa iki kugira ngo “Steeplechase” itere imbere mu Rwanda?
H .G: Mu gihe Federasiyo yateguye amarushanwa hajye haba n’amarushanwa ya “Steeple Chase”, ikibabaje ni uko kuri Sitade Amahoro higeze kuba ibiti byo gukina Steeple Chase barabicana kubera kubura ubyitaho kuko muri Federation harimo abantu badashoboye.
I: Kuva aho ugereye mu Bufaransa wungutse iki?
H. G: Nungutse ubunararibonye mu mukino no kongera kumenya ko kuba muri Atletisme atari ukwiruka mu muhanda gusa ahubwo hari n’ibindi wakora byagirira akamaro igihugu
I: Ibyo wigiye mu Bufaransa ni ibihe?
H. G: Nize gutoza, kwirinda kwiheba, imiyoborere (management) ya siporo, kwirinda indwara y’umubyibuho ukabije n’ibindi
I: Ikibazo usanga kiri muri Athletisme y’u Rwanda ni ikihe?
H .G: Muri Athletisme yo mu Rwanda harimo guhangana no gukora akazi udashinzwe, usanga umuntu umwe akora byose, kubeshya ko witanga kandi ugamije inyungu zawe bwite, ishyirahamwe warikoresha mu byiza n’ibibi byawe.
I: Wumva umuntu ukwiye kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA/RAF) agomba kuba yujuje iki?
H. G: Agomba kurangwa no kwitanga n’ubunyangamugayo, akitanga ntabeshye ko akorera ubusa, urwego rwa tekiniki akaba ari urwego rwabyigiye
I: Hari abakinnyi bakiniye ikipe y’u Rwanda y’Imikino Ngororamubiri mu gihe cy’imyaka isaga 20, barimo Mukamurenzi Marcianne na Ntawurikura Mathias witabiriye Imikino Olempike inshuro eshanu, ariko muri iki gihe usanga kubona abandi bakinnyi nkabo bisa n’ibyanze, ese usanga kugira ngo baboneke hasabwa iki?
H. G: Birasaba ko Directeur Technique n’abamwungirije kuba bashoboye no guha agaciro gakomeye za Club kuko nizo zitoza abakinnyi
I: Kuki uvuze ko amakipe adahabwa agaciro mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda?
H. G: Urugero naguha ni umukinnyi APR iherutse gufatira ibihano nyuma yo gushaka kuva muri iyo kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, yanga guha agaciro ibyo bihano bitewe no kutishimira uburyo ikipe itera imbere, rimwe na rimwe bayobya abana, APR ifite ubushobozi bwo gufasha umukinnyi kuko ifite budget ihoraho
I: Umusanzu wawe mu gufasha abandi bakinnyi kuzamuka ni uwuhe?
H. G: Nabafasha mu rwego rw’ibitekerezo no kubabonera umujyanama (manager), ariko bitanyuranyije n’amahame y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda n’ikipe ya APR mbarizwamo.
I: Muri 2016 wahataniye tike yo kujya mu mikino Olempike yabereye muri Brazil ntiwayibona, ese gahunda yo gushaka ibihe (Minima) byo kujya mu mikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani uracyayifite?
H. G: Gahunda irakomeje, gusa sindabimenya neza kuko ubu ndarwaye, nagiye ngira imvune natewe n’amarushanwa ya Athletisme mu mukino wa “Steeple Chase”
I: Ni ubuhe butumwa wageza ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda?
H. G: Kugaragaza ibikorwa by’Ishyirahamwe, habeho amarushanwa abera itariki imwe, kugerageza gufasha urubyiruko kwiyungura ubumenyi, kwiteza imbere mu mibereho no kwemera ko nta mwanya bafite wo gukora bitewe n’akandi kazi bafite.